Lionel Messi na bagenzi be bo muri FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by'umushahara

Imikino - 31/03/2020 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Messi na bagenzi be bo muri FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by'umushahara

Nyuma y’iminsi itari mike yari ishize abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelone baganirizwa ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe cyo kugabanya 70% b’umushahara w’abakinnyi muri iki gihe cya Coronavirus, byarangiye abakinnyi bose bemeye iki cyemezo kugira ngo bafashe iyi kipe y‘ubukombe ku Isi kwirinda ihungabana ry’ubukungu.

Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yatangaje ko impamvu we na bagenzi be batinze kwemera uyu mwanzuro, ari uko bari bagisuzuma uburyo bizakorwamo, bagafasha ikipe yabo.

Yagize ati “Mbere yo gukomeza, turashaka kubisobanura neza ko buri gihe twari dufite ubushake bwo kugabanya imishahara yacu kubera ko natwe tubizi ko turi mu bihe bidasanzwe. Twe nk’abakinnyi, turi hano buri gihe kugira ngo dufashe ikipe igihe ibidusabye ".

“Niba kugeza magingo aya ntacyo twavuze, ni uko twari tukiga uburyo twafasha ikipe no kureba abagizwe ho ingaruka cyane n’ibihe turimo. Ku ruhande rwacu, igihe cyageze, tuzagabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe. Tuzafasha kandi ikipe kugira ngo abandi bakozi bahembwe 100% by’imishahara yabo ".

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike yari ishize bivugwa ko abakinnyi b’iyi kipe bacitsemo ibice kubera kutemeranya kuri iki cyemezo cyo kugabanyirizwa umushahara.

FC Barcelone yiyongereye ku yandi makipe y’i Burayi yamaze gufata iyambere mu kugabanyiriza abakinnyi bayo imishahara arimo Juventus yo mu Butaliyani, Borussia Dortmund na Bayern Munich zo mu Budage.

Hitezwe ko n’andi makipe atandukanye mu bice bitandukane by’Isi ko azafata ibyemezo nk’ibi mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’bukungu mu gihe ibikorwa b’imikino bizaba bisubukuwe.


Abakinnyi ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa imishahara

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...