Kapiteni
wa FC Barcelone, Lionel Messi, yatangaje ko impamvu we na bagenzi be batinze
kwemera uyu mwanzuro, ari uko bari bagisuzuma uburyo bizakorwamo, bagafasha
ikipe yabo.
Yagize
ati “Mbere yo gukomeza, turashaka kubisobanura neza ko buri gihe twari dufite
ubushake bwo kugabanya imishahara yacu kubera ko natwe tubizi ko turi mu bihe
bidasanzwe. Twe nk’abakinnyi, turi hano buri gihe kugira ngo dufashe ikipe
igihe ibidusabye ".
“Niba
kugeza magingo aya ntacyo twavuze, ni uko twari tukiga uburyo twafasha ikipe no
kureba abagizwe ho ingaruka cyane n’ibihe turimo. Ku ruhande rwacu, igihe
cyageze, tuzagabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe. Tuzafasha kandi
ikipe kugira ngo abandi bakozi bahembwe 100% by’imishahara yabo ".
Ibi
bibaye nyuma y’iminsi mike yari ishize bivugwa ko abakinnyi b’iyi kipe
bacitsemo ibice kubera kutemeranya kuri iki cyemezo cyo kugabanyirizwa
umushahara.
FC
Barcelone yiyongereye ku yandi makipe y’i Burayi yamaze gufata iyambere mu
kugabanyiriza abakinnyi bayo imishahara arimo Juventus yo mu Butaliyani,
Borussia Dortmund na Bayern Munich zo mu Budage.
Hitezwe
ko n’andi makipe atandukanye mu bice bitandukane by’Isi ko azafata ibyemezo
nk’ibi mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’bukungu mu gihe ibikorwa b’imikino
bizaba bisubukuwe.

Abakinnyi ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa imishahara