RFL
Kigali

Rubavu: Umwarimu yashyizeho uburyo bwo kwigisha abanyeshuri be akoresheje urubuga rwa Youtube

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/03/2020 12:26
0


Uwayezu Obed ni umwarimu wo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero usanzwe ukorera umwuga wo kwigisha muri aka karere mu murenge wa Nyamyumba. Nyuma yo kubona ko hazabaho ikibazo cyo gusubira inyuma ku bana yigisha n’abandi, yahisemo gukoresha uburyo bwa Youtube kuri channel ‘elearning Obed’ ahatangira amasomo.



Muri iki gihe u Rwanda n’isi byugarijwe na Coronavirus, nufata umwanya ukareba amakuru hirwa no hino ku isi, abantu bari gupfa abandi bari mu kato kubera iki cyago. Amagambo nka ‘Quarantine’ na ‘Isolation’ nayo yafashe umwanya munini mu biganiro by’abantu aho uwo ukunda uri kumusaba kuguma muri mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yo kwicara agasanga bamwe mu bana yigishaga ku kigo cya Groupe Scolaire de Rambo mu Murenge wa Nyamyumba bazahura n’ikibazo gikomeye cyo gusubira inyuma ndetse bakadindira, uyu mwarimu yahisemo gukoresha urubuga rwa Youtube kuri channel yise ‘elearning Obed’ anyuzaho amasomo ye, aho yigisha agatanga imyitozo ndetse n’amasuzuma.


Uwayezu Obed wagize igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwo kwigisha abana akoresheje urubuga rwa Youtube

Mu masomo ya mbere, Uwayezu Obed yatangiye afasha abana biga mu mwaka y’uwa kane (P4) , uwa gatanu (P5)  ndetse n’uwa gatandatu (P6) bitegura no kuzakora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri abanza. 

Uyu mwarimu usanzwe wigisha imibare (Mathematics) n’isomo  ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (EST) yatangarije INYARWANDA ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona bitazorohera bamwe mu banyeshuri bigisha kubasha kwiga ahitamo kubikora mu buryo bugezweho yifashishije urubuga rwa Youtube.

Obed yavuze ko bizanyura mu barimu bakorana, ubuyobozi bw’ikigo cya G.S Rambo yigishaho ndetse na bamwe mu banyeshuri bahagarariye abandi ubundi uruhare rw’ababyeyi rukaba korohereza abana kubona uburyo bwo kugera kuri Youtube ‘elearning Obed’ aho bazajya basanga amasomo mwarimu wabo yabateguriye.

Uwayezu Obed ashimangira ko iki cyakabaye igisubizo ku banyeshuri bose bo mu Rwanda hatitawe ku ho yigisha. Yagize ati”Ni byo rwose, njye naricaye ndatekereza nsanga abana bacu bagiye guhura n’ikibazo gikomeye kirimo kubura uburyo bwo kwiga. Ni byo hari benshi bamaze gushyirirwaho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure, gusa ikibazo ni uko usanga ari bamwe biga mu mashuri makuru.

Ibyo rero ni byo byatumye ntekereza no ku biga mu mashuri abanza. Turasaba ababyeyi rero kudufashiriza abana babone amahirwe yo kugera kuri Youtube channel twabashyiriyeho yitwa ‘Elearning Obed’ ubundi babafashe no gukora imyitozo tubaha kimwe n’amasuzuma”.

Ku kigo cya G.S Rambo uyu mwarimu yigishaho

Abana bo mu mashuri abanza mu kigo cya G.S Rambo kuri Mudasobwa 

Muri iki kigo cya G.S Rambo kiyoborwa na Niyonsaba Martin, ikoranabuhanga riri mu bituma kibasha kugera ku ntego zacyo dore ko byatangiye kwigaragaza ubwo uyu mwarimu Uwayezu yakigeragaho nk’uko bigaragazwa n’imibare y’imitsindire.


Niyonsaba Martin umuyobozi w'iki kigo

Kmwe n’umuyobozi w’iki kigo bemeza ko gukoresha ikoranabuhanga byatumye imitsindire y’abana yiyongera biri no mu byatumye bahitamo gushyiraho uru rubuga ruzafasha abana babo ndetse n’ab'ahandi gukomeza kwiga neza na nyuma y’ibi bihe na cyane ko ku bwabo kizaba igikorwa cyagutse ku bantu bose ariko by'umwihariko mu mashuri abanza.

REBA HANO ISOMO RYA 'SIMPLE MACHINE' IGICE CYA 2 UYU MWARIMU YATANZE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND