Icyorezo cya Coronavirus cyateje umwiryane hagati y’abakinnyi n’abayobozi ba FC Barcelone, bishobora gutuma amasezerano ya bamwe aseswa kubera kwanga kugabanyirizwa umushahara ku kigero cya 70%.
Kuri
ub ishyamba si ryeru muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi, nyuma yko ubuyobozi bwa
FC Barcelone buyobowe na Joseph Maria Bartomeu bufashe umwanzuro wo kugabanya
imishahara y’abakozi bayo ku kigero cya 70% mu rwego rwo kwirinda iungabana ry’ubukungu
rishobora guterwa n’icyorezo cya
Coronavirus.
Iki
cyemezo nticyakiriwe kimwe n’abakinnyi ba FC Barcelone aho bamwe bagishyigikiye
ariko bavuga ko kugabanya 70% byaba bikabije, abandi barabiakana.
Ikinyamakuru
SPORT cyandikirwa muri Espagne, cyatangaje ko abakinnyi ba FC Barcelone
bacitsemo ibice bitatu kubera kutumvikana kuri iyo ngingo yo kugabanyirizwa
imishahara.
Itsinda
rya mbere, ni abakinnyi bateye utwatsi icyo cyemezo, aho bavuga ko batumva
impamvu bagabanyirizwa imishahara nyamara ikipe yabo yarapfushije ubusa
amafaranga igura abakinnyi batagize icyo bayimariye.
Bivugwa
ko iri tsinda ririmo abakinnyi bahembwa menshi, aho bumva ko mu gihe bagabanyirizwa
ari bo baba babihombeyemo kurusha abandi.
Itsinda
rya kabiri bivugwa ko ririmo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe, rishyigikiye
iyo gahunda, ndetse ngo ni ryo ririmo Lionel Messi, Gérard Piqué, Sergio
Busquets na Sergi Roberto, ariko nabo bakavuga ko 70% ari menshi mu gihe
itsinda rya gatatu ririmo abakinnyi bategereje umwanzuro wa nyuma.
Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) risaba amakipe gukata byibuze 50%
by’umushahara mu gihe imikino ihagaze kubera ibihe bidasanzwe nk’ibi bya
Coronavirus.
Marca
iherutse gutangaza ko mu gihe abakinnyi bakomeza kwinangira, bitazabuza
abayobozi ba FC Barcelone kubakata 70% by’imishahara yabo cyangwa abatazanyurwa
n’ibyo ubuyobozi buzakora hazabaho ibiganiro byuko haseswa amasezerano yabo
muri iyi kipe.
Mu
nama iherutse guhuza abaobozi b’amakipe atandukanye bagiranye n’impuzamashyirahamwe
‘umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yavuze ko nta kipe yemerewe gusesa
amasezerano y’abakinnyi cyangwa abatoza muri ibi bihe ko amasezerano yabo
agomba guhabwa agaciro.
TANGA IGITECYEREZO