RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda habonetse abandi barwayi 6 ba COVID19, umabare w'abanduye urazamuka ugera kuri 60

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/03/2020 21:04
0


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante, riragaragaza ko uyu munsi habonetse abandi bantu bashya 6 bafite uburwayi bwa COVID19.




Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante, riragaragaza ko uyu munsi habonetse abandi bantu bashya 6 bafite uburwayi bwa COVID19.

Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).

· Abantu bane (4) baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.

· Umuntu umwe (1) waje uturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu Kato.

· Umuntu umwe (1) watahuye ko yahuye n’undi urwaye Koronavirusi mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bon ta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza . Nta n’umwe urembye. Hanashakishizwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa: Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwarahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’utureere zarahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpmavu zihutirwa birabujijwe. Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Ubufatanye bwa buri Munyarwanda na buri Muturarwanda ni ingenzi. Turashimira ubwitange n’umurava by’abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje guhabwa ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwacu twese.

Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND