RFL
Kigali

Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC na Rwamagana yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/03/2020 12:10
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Niyigaba Ibrahim wabaye umukinnyi wa Police FC na Rwamagana City FC, akaba yazize uburwayi.



Niyigaba yakiniye Police FC igihe yatozwaga na Seninga Innocent, ariko akaba yarasezerewe muri iyi kipe nyuma yuko umunya-Zambia Albert Mphande ayigezemo.

Gakumba Patrick wafashije uyu mukinnyi kujya muri Police FC, yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi adakina kuko yari yamubwiye ko agiye kubanza kurangiza amashuri ye.

Yagize ati “Nyuma yo gusezererwa na Police FC, yahise asubira iwabo i Rwamagana. Yambwiye ko agiye kubanza kwiga. Nibwo yari hafi kubitangira kuko yari yagowe no kubona amafaranga y’ishuri. Mu gitondo nibwo iwabo bambwiye ko yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye.”

Mukuru w’uyu mukinnyi, Niyitegeka Isaac, yavuze ko Niyigaba yajyaga agira ikibazo cyo kubura amaraso ndetse yari yarasabwe kuzajya kwivuriza hanze.

Yagize ati “Mu minsi ishize yagiye kwivuriza muri CHUK basanga afite ikibazo cyo kubura imisokoro mu magufa ndetse n’amaraso ntabwo yatemberaga neza mu mitsi. Bari bamwohereje kujya kwivuriza hanze, ariko byageraga aho bikagabanuka, agasa n’uwakize. Ubu yari amaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro bya Rwamagana.”

Niyigaba Ibrahim yakiniye amakipe atandukanye arimo Villa SC yo muri Uganda, Rwamagana City FC na Police FC zo mu Rwanda.


Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC yapfuye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND