Abantu bakuru ni bo bakunze guhitanwa n'iyi ndwara, gusa nanone n'abato hari abo yivugana bikazamba by’umwihariko ku bantu baba barwaye indwara zizirana n'iki cyorezo. Ese izi ndwara ni izihe?.
Mu bantu bamaze guhitanwa n'iyi ndwara mu Bushinwa abagera ku 80% ni abantu bageze mu zaburu ku kigero cy'imyaka iri hejuru ya 60 kuzamura hejuru. Benshi muri aba baba ari abantu basanzwe bafite izindi ndwara z’ubuzima cyane cyane iz'ubuhumecyero.
Dr. John Morley wigisha muri kaminuza ya “Saint Louis University
School of Medicine” muri Amerika atangaza ko byoroshye ku bantu badashaje ndetse
basanzwe nta n'indwara bafite kwirinda cyangwa banaba barwaye bashobora
gukurikiza inama za muganga bagakira nta mananiza.
Nk'uko ishami
ry’Umuryango w'Abibumye rishinzwe ubuzima “World Health Organization (WHO)”
ribitangaza, abantu bafite izi ndwara baba basabwa kwitwararika
ndetse cyane. Umuntu usanzwe ufite imwe muri izi ndwara icyo aba asabwa
ni uko muri iyi minsi agomba kubahiriza amategeko yose.
Mu mabwiriza ari ku rubuga rwa WHO bavuga ko abantu babana n'abafite izi ndwara by’umwihariko mu bari mu zabukuru bagomba kwitararika cyane. Indwara 5 zizirana cyane na coronavirus ni izi zikurikira;
1. Umuvuduko w’amaraso (High blood pressure)
2. Indwara z’umutima (Heart disease)
3. Indwara zifata mu bihaha (Lung disease)
4. Kanseri (Cancer)
5. Diabetes
Src: WHO
TANGA IGITECYEREZO