RFL
Kigali

Bill Gates yatangaje ikintu cy'ingenzi yari gukorera Abanyamerika iyo aba ari Perezida muri iki gihe bugarijwe na Covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/03/2020 21:53
0


Umusholamali w'umuherwe akaba intiti mu ikoranabuhanga Bill Gates yavuze ikintu yari gukora iyo aba ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki abaturage b'iki gihugu bugarijwe na coronavirus imaze guhitana abarenga ibihumbi 20 ku Isi.



Bill Gates yavuze ko atumva ukuntu igihugu cy'igikomerezwa nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigera ahantu ho kuzongwa n’iki cyorezo. Nta n'ubwo yemeranya na Perezida Donald Trump ku byemezo ari gufata. Bill Gates watangaje ibi ni umukire wa kabiri ku Isi akaba umwe mu bashoramali bayoye amafaranga mu ikoranabuhanga ndetse akaba n'umunyabwenge mu kureba kure cyane cyane ku kintu cyose kijyanye n’ubushabitsi. 

Mu minsi ishize ni bwo uyu mukire yasezeye ikigo yashinze mu myaka igera 45 ishize, Microsoft. Iki kigo ni yo ntango ndetse ikaba n’isoko y'amafaranga atunzwe na Bill Gates. Kuri ubu rero uyu mukire yatangaje ikintu yakabaye akora iyo aba ari Perezida wa Amerika muri iki gihe. Hari bimwe mu bibazo wakwibaza kuri Bill Gates.

- Bill Gates ni iki yumva yakorera cononavirus abaye ari Perezida wa Amerika?

-Kuki Bill Gates ari kunenga Donald Trump ku byemezo ari gufata muri iki gihe cya coronavirus?

-Ni iki cyateye Bill Gates kuvuga ko u Bushinwa ndetse na Koreya y'Epfo bafashe ibyemezo byiza?

Kuwa 24 Werurwe 2020 ni bwo Bill Gates yatanze ikiganiro kuri TedTalk abwira umunyamakuri Chris Anderson ko igihugu cya Amerika kiri gufata ingamba zitari nziza ndetse ko izi ngamba zishobora kukigeza mu kaga. Yatangaje ibi nyuma y'uko Amerika ikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo ku rwego rwo hejuru.Bill Gates aranenga ibyemezo Donald Trump ari gufata

Bill Gates ku bwe avuga ko iyo aba ari Perezida w'iki gihugu cy'igikomerezwa, yahita ategeka abaturage bose uko basaga Miliyoni 179 kujya mu kato mu gihe kingana n'ibyumweru 6 cyangwa amezi ari hagati y'atatu (3) cyangwa ane (4) kandi rikaba itegeko rikomeye rigomba kubahirizwa.

Yavuze ko igihombo Amarika ishobora kujyamo kukikuramo bizayigora mu gihe baba bakomeje kujenjeka nk'uko biri gukorwa. Ubu Amerika ifite abantu bagera ku 1,037 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo, ikagira abagera ku 68,802 bamaze kucyandura naho abagera kuri 428 bamaze gukira iyi ndwara. Umubyeyi wa Microsoft yavuze ko ashingiye kuri iyi mibare yumva Perezida Donald Trump ibyo ari gukora ashobora kuba atazi ingaruka bizazana.

Perezida Trump yavuze ko badashobora kwemera igihugu gikomeza gufunga ibikorwa byose kuko ubucuruzi bwatikira cyane. Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo igihugu cyacu cyibereyeho guhomba. Amerika vuba cyane turafungura ibikorwa by’ubucuruzi ureke uvuga ngo bizafata amezi 3 cyangwa 4. Nonese twareka umuti wo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo uba ikibazo kurusha icyorezo ubwacyo”. 

Aha yavugaga ko kuba bakomeza gufunga ibikorwa by’ubucuruzi bishobora kugira ingaruka ziruta izo coronavirus yabateza. Mu minsi ishize ni bwo Trump yatangaje ko Amerika izagera mu gihe cya Pasika yarongeye gufungura ubucuruzi, amashuli ndetse n’ibindi bikorwa byose.

Kuri iyi ngingo yavuze ko kuwa 12 Mata 2020 ibikorwa binyuranye bizakomeza gukora nk'ibisanzwe. Ibi yabivuze kuwa 24 Werurwe nk'uko tubikesha Fox News. Ku ruhande rwa Bill Gates we ntabwo yumva ko iki gihe ibibazo by'ikwirakwira rya coronavirus bizaba byarangiye muri Amerika. 

Avuga ko iki gihe ari gito cyane. Kuri we igihe abona gihagije ni ibyumweru 6 (ukwezi n’igicye abantu bose bari mu kato). Ibi Bill Gates yatangaje yabishingiye ku byo u Bushinwa na Koreya y'Epfo bakoze, bikaba byarashoboje ibi bihugu guhangana n'iki cyorezo dore ko cyari cyabazahaje bikomeye ariko ubu ibintu biri kugaruka mu buryo ndetse bimwe mu bikorwa byatangiye gusubukurwa mu Bushinwa.

Bill Gates avuga ko abona ibi bintu byose bibaye byubahirijwe muri Amerika baba bafashe umwanzuro mwiza ndetse ushobora kubageza ku ntsinzi. Ashimangira ko baramutse bongeye gufungura ibikorwa mu minsi 17 iri imbere ntacyo bazaba bakoze dore ko yemwe n’abantu bandura ndetse n’abapfa biyongera umunsi ku wundi muri iki gihugu gikize cyane ku Isi.

Muri America hari ibigo 2 biri gukora umuti w’iki cyorezo (Gilead Sciences Inc (NASDAQ: GILD), Moderna Inc (NASDAQ: MRNA)). Ibi bigo biri gukora uko bishoboye ngo birebe ko byabona urukingo vuba hashoboka. Ku rwego rw’Umuryango w'Abibumye ibigo biri gukora umuti w’iki cyorezo bavuga ko bigera kuri 20. Bishobora gufata umwaka kugira ngo hagire ikigo cyemererwa kumurika umuti w’iki cyorezo.

Src: coinspeaker.com, cnbc.com, independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND