RFL
Kigali

Mavenge Sudi yavuze uko umuhuro w’umukobwa wo mu Ruhango wabaye imbarutso y’indirimbo ‘Ku Munini’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2020 16:50
0


Niba warumvise indirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda ushobora kuba uzi neza iyitsa cyane ku rukundo rwavanye umusore ku Rwesero rukamugeza ku Munini mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.



Ndahamya ntashidikanya ko iyi ndirimbo uyizi kuko njyewe nayumvaga nkiri umunyeshuri mu mashuri abanza kandi nkaba nari narafashe mu mutwe amagambo ayigize ku bw’ukuntu yakinwaga cyane kuri Radio Rwanda haba mu zasabwe n’ibindi biganiro.

Iyo ndirimbo ubusanzwe yitwa ‘Ku Munini’, ku nshuro ya mbere yanditswe inaririmbwa na Kayitare Kayitana, Mavenge Sudi ndetse na Muhirwa Theoneste babarizwaga mu itsinda rimwe bari barise "Urubyiruko rw’abakozi."    

Iri mu ndirimbo za Karahanyuze zakunzwe mu buryo bukomeye ndetse dushobora gutega tukavuga ko umujya wa gitari uyigize wanyuze benshi.  

Ibuka interuro igira iti “Ntacyo nabonye mu buzima cyandutiye urukundo rwankuye iwacu ku Rwesero rukanzana iwanyu ku Munini,”

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Mavenge Sudi yavuze ko umuhuro w’umukobwa wari inshuti y'itsinda ryabo wari atuye mu Ruhango ariwo wabaye imbarutso yo kwandika indirimbo ‘Ku Munini’. 

Ni inkuru abara yibuka ibihe byiza yagiranye n’itsinda. Yavuze ko mu Ukuboza 1988 umukobwa [Atifuje gutangaza amazina] yasabye Kayitare Kayitana babanaga mu itsinda kujya gususurutsa umuhuro we, bajyayo nk'itsinda.

Bahagurutse i Nyanza n’amaguru ahagana saa munani z’amanywa bajya mu Ruhango mu muhuro w’uyu mukobwa.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku izuba rya kiberinka baraniwe bicara mu ishyamba, bari hafi kugera aho bari bagiye.   

Mavenge avuga ko muri ayo masaha y’umugoroba we na bagenzi be batangiye kuganira ku mbaraga z’urukundo rwavanye umusore ku Rwesero akajya kurambagiza umukobwa wo ku Munini.

Umukobwa ndetse n’umusore bari inshuti z’itsinda ryabo.

Inganzo yarabafashe kuko bari bitwaje gitari batangira guhimba iyi ndirimbo. Mavenge ahimbye inkikirizo Kayitana ahimba ibitero biyigize, kuko ngo yari umuhanga mu kinyarwanda.

Ati “Twari twitwaje gitari kuko bari badutumiye ngo tujye mu muhuro kandi tuze kuririmba. Uwo mukobwa twari tugiriye mu muhuro yari inshuti yacu ni mu gihe uwo muhungu wari waramusabye yari atuye ku Rwesero i Nyanza hafi no mu Rukari.”

Yakomeje ati “Ntabwo twahise twandika ako kanya ahubwo bahise bacuranga gitari. Ndatangira ngo ntacyo nabonye mu buzima cyandutiye urukundo, rwankuye iwacu ku Rwesero rukanzana iwanyu ku Munini.”      

Yavuze ko bageze mu muhuro baririmbye ibitero bibiri by’iyi ndirimbo n’inkikirizo yayo umukobwa akumva bari kumucira umugani ariko abari aho baranezerwa bumva ko ‘turi kumuvuga neza’.

Nyuma iri tsinda ryacitse intege buri wese ajya mubye.

Mu 1992 Mavenge yatse uburenganzira Kayitare Kayitana bwo gufatira amajwi iyi ndirimbo akayishyira ku isoko irimo ikinimba, undi aramwemerera. 

Indirimbo ya mbere yasohotse yumvikanamo gitari imeze nk’icurangishijwe imifuniko ya Fanta.

Mavenge yavuze ko mu mpera ya 1992 aribwo yashyize hanze iyi ndirimbo irakundwa mu buryo bukomeye kugeza mu mpera ya 1993.

Yongeye kuyivugurura mu 1997 ayikoreye kuri Radio Rwanda afashijwe na Nyabyenda Narcisse.

Ati “Ndayikocora iza noneho ari urwembwe Abanyarwanda bahise bayikunda.” 

Iyi ndirimbo yayishyize ku isoko hashize umwaka umwe arushinze.

Avuga ko yamwinjirije amafaranga imwagurira igikundiro n’ubwo igihugu cyari mu nzira yo kongera kwiyubaka.

Kuva icyo gihe yatangiye gushyira hanze n’izindi ndirimbo yahimbanye na bagenzi be. Ashyira ku isoko nka ‘Gakoni k’abakobwa’ yaciye ibintu kuri Radio Rwanda,  ‘Kantengwa’ ndetse na ‘Simbi’ azisohora mu 1998.  

Ubu uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo abifashishijwemo na Label yitwa Indongozi Muzika yinjiyemo umwaka ushize.

Avuga ko atorohewe no kubona amafaranga yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo ari nayo mpamvu yatinze kuyakora. 

Iyi ndirimbo ngo ayifiteho urwibutso rudasaza rw’itsinda ry’umuziki yakuriyemo.

Ati “Iyi ndirimbo inyibutsa guhura na bagenzi banjye. Inyibutsa aho twagiye tujya n’ayo mateka nkutekerereje. Inyibutsa kuba ari indirimbo nakoze nyimara guhura n’umufasha wanjye. Inyibutsa uburyo nabanaga na bagenzi. Inyibutsa ko aribwo nahise menyekana mu banyarwanda.” 

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe u Rwanda rwari rukeneye indirimbo zihumuriza n’iz’urukundo mu kongera kwiyibuka kw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mavenge Sudi yavuze birambuye iby'indirimbo 'Ku Munini' yaciye ibintu guhera mu 1992

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUNINI' YA MAVENGE SUDI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND