RFL
Kigali

Ladies Empire yasohoye indirimbo ‘Ndaryohewe’ yahurijemo abahanzi 10 b’abahanga-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2020 15:47
0


Studio yitwa Ladies Empire y’umuhanzikazi Oda Paccy yasohoye indirimbo nshya yitwa 'Ndaryohewe’ yahurijemo abahanzi icumi (10) b’abahanga mu muziki, hafi ya bose banganya intangiriro y’urugendo rwabo mu muziki.



Alex Muyoboke ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bya Ladies Empire, ari nawe wazanye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akunganirwa na Oda Paccy n’umujyanama we Elysee, yabwiye INYARWANDA ko bunguranye ibitekerezo bemeranya ko iyi ndirimbo ikorwa kandi banemeza insanganyamatsiko.

Yavuze ko batekerezaga kwifashisha abahanzi barenze icumi ariko basanga indirimbo yarenze iminota itanu. Muyoboke avuga ko bahisemo aba bahanzi bashingiye ku buhanga bwabo mu muziki buzwi n’Abanyarwanda batandukanye.

Ati “Nagendeye ku bahanzi bakizamuka kandi bafite impano igaragarira buri munyarwanda wese. Twaricaraga tukavuga tuti reka duhamagare muri iyi Label abafite abana bakizamuka twafasha tubahurize mu ndirimbo ku buryo wabyumva ko bafite amajwi meza.

“Ni abahanzi b’abahanga nta kindi twagendeyeho. Twaricaye nk’ikipe (Oda Paccy, umujyanama we Elysee ndetse na Producer X on the Beat) twemeza ko baririmba ku rukundo kuko rugize buri kimwe, Isi igize urukundo na Coronavirus ntayo twabona.”

Avuga ko hari n’abandi bahanzi bagiye bahamagara ‘ntibabyumve’. Ati “Abo ngabo ni bo nabashije kubona ku buryo ntekereza ko mu minsi iri imbere n’izindi mpano tuzazigaragaza.”

Oda Paccy Umuyobozi wa Studio Ladies Empire, yabwiye INYARWANDA ko bashimye igitekerezo cya Alex Muyoboke biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kuzamura impano nshya mu bahanzi.

Ati “Hari abana benshi bazi kuririmba kubahuriza hamwe twasanze ari igitekerezo cyiza.” 

Mu masegonda ya mbere y'iyi ndirimbo, abahanzi bavuga ko ari igisekuru gishya cy'umuziki cyahuriye mu ndirimbo imwe.

Iyi ndirimbo yaririmbwemo n’umuhanzi Alto ubarizwa muri Ladies Empire, Kevin Skaa uzwi mu ndirimbo 'Special', Ruti Joel wubakiye kuri gakondo, France watsinze irushanwa ‘I’m the future’, Ariel Wayz ubarizwa muri Symphony Band;

Victor Rukotana uherutse gusohora indirimbo 'Romance', Umutoni Milly wakoze indirimbo 'Only you', Yvanny Mpano wakunzwe mu ndirimbo ‘Ndabigukundira', Mozzy Yemba Boy uzwi mu ndirimbo 'Darling' ndetse na Mbandah Calvin ubarizwa muri Label ya The Mane.

Abahanzi icumi baririmbye mu ndirimbo 'Ndaryohewe' ya Ladies Empire

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDARYOHEWE' LADIES EMPIRE YAHURIJEMO ABAHANZI 10 B'ABAHANGA MU MUZIKI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND