RFL
Kigali

Pep Guardiola wa Man. City yatanze inkunga irenga Miliyari Frw yo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2020 15:24
0


Umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola, yatanze inkunga irenga Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi muri iki gihe.



Mu gihe umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cyo Coronavirus ukomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’Isi, bamwe mu bakinnyi n’abatoza bakomeje kugaragaza umutima wa kimuntu bagoboka abamaze kuzahazwa n’iki cyorezo.

Umutoza wa Manchester City, Umunya-Espagne, Pep Guardiola ari mu bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru, yafashe iya mbere mu gufasha igihugu cye cyugarijwe n’icyo cyorezo, aho imibare y’abayandura ndetse n’abahitanwa nayo izamuka uko bwije n’uko bukeye.

Imibare iheruka gusohoka igaragaza ko muri Espagne abasaga 2600 bamaze gupfa naho abagera ku bihumbi 40 bakaba baranduye.

Guardiola kuri ubu uri iwe mu rugo i Barcelone, yatanze miliyoni 1€ (asaga miliyari 1 na miliyoni 12 Frw) ku nzego z’ubuzima muri Espagne kugira ngo babashe guhangana na Coronavirus.

Iyi nkunga izajya mu Kigo cy’ubuzima cya Barcelone ndetse na Angel Soler Daniel Foundation. Imibare iheruka gutangazwa, igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus ku Isi yose basaga ibihumbi 420 mu gihe abasaga ibihumbi 18 bamaze guhitanwa nayo.


Guardiola yatanze umusanzu we mu kurwanya Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND