RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo ni umuhanga kurusha Lionel Messi ariko bose mbarenzeho – Pele

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2020 15:32
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele, yamaze amatsiko abibazaga uko afata abakinnyi 2 bafatwa nk’aba mbere ku Isi kuri ubu, ashimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi ariko yemeza ko nta n'umwe wakwigereranya nawe kuko abarenzeho.



Pele w’imyaka 79 y’amavuko, watwaranye ibikombe bitatu by’Isi n’ikipe y’igihugu ya Brazil, agatsinda ibitego 1281 mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru n’ubwo ibyinshi muri ibi bitego ntaho byanditswe mu bitabo, afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mupira w’amaguru.

Mu myaka 12 ishize, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi,  bombi begukanyemo igihembo gitangwa buri mwaka ku mukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ 11. Messi yegukanye ‘Ballon d’Or’ 6, mu gihe Cristiano yegukanye ‘Ballon d’Or’ 5.

Nubwo igihe cyose uyu rutahizamu wa FC Barcelone aba ahanganye n’uyu munya-Portugal, Pele asanga Cristiano ari hejuru ya Messi cyane.

Aganira n’imwe muri Channel zitambutsa amakuru ya Siporo iwabo muri Brazil ya ’Pihado’, Pele yongeye gushimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi.

Yagize ati”Aka kanya Cristiano ni we mukinnyi mwiza uhozaho, ariko ntiwakwibagirwa na Messi”.

Ibigwi bya Pele bikunda kugereranwa n’iby’icyamamare gikomoka muri Argentina Diego Maradona, ariko uyu mugabo ntabwo agaragara mu ikipe y’ibihe byose muri Brazil.

Abajijwe kwishyira ku munzani umwe na Cristiano na Messi, Pele yasubije ko icyo kibazo gikomeye cyane kuko nawe ahora akibaza, ariko avuga ko ari mwiza kubarusha.

Yagize ati ”Ntabwo tugomba kwibagirwa Zico na Ronaldinho, abantu bakunda kugaruka ku bakinnyi bakomoka i Burayi gusa barimo Franz Beckenbauer na Johan Cruyff”.

“Ntabwo ari amakosa yanjye, ariko nari mwiza kubarusha. Icyo mugomba kuzirikana ni uko habayeho kandi hazabaho Pele umwe, nta wundi muzigera mubona umeze nkanjye”.


Pele yegukanye ibikombe by'Isi bitatu ari kumwe na Brazil


Pele yitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d'Or muri 2013, yegukanwe na Cristiano


Pele yemeza ko Cristiano ari hejuru ya Messi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND