RFL
Kigali

U Butaliyani: Umupadiri wigomwe igikoresho kimufasha guhumeka akagiha umurwayi wa coronavirus yishwe n’icyo cyorezo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/03/2020 21:08
0


Padiri Giuseppe Berardelli w’imyaka 72 y’amavuko, yapfiriye mu bitaro byo mu karere ka Lovere mu mujyi wa Bergamo – umwe mu mijyi yashegeshwe cyane mu Butaliyani.



Amakuru avuga ko hafi abapadiri 50 bamaze kwicwa na coronavirus mu Butaliyani igihugu cya mbere kibasiwe cyane na coronavirus ku isi aho abantu 6,077 imaze kubica. U Butaliyani bukomeje kubaho mu gikorwa cyongerewe cy’ihagarikwa ry’ubuzima busanzwe.

Bukomeje kugerageza guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu buturuka mu karere ka Lombardy mu Majyaruguru y’igihugu. Ubu bwoko bushya bwa coronavirus – butera indwara yo mu myanya y’ubuhumekero ya Covid-19 – bukomeje gukwirakwira byihuse ku isi, bukaba bugeze mu bihugu birenga 160.

Abantu barenga 17,000 ni bo bamaze kwicwa na coronavirus ku isi. Ku isi ubu habarurwa abantu barenga 360,000 bemejwe ko banduye coronavirus. Kuri ubu Uburayi ni ryo zingiro ry’iki cyorezo ndetse Amerika nayo iri kwiyongeramo abarwayi ba coronavirus.

Giuseppe Berardelli, wari padiri mukuru mu mujyi wa Casnigo, yapfuye mu cyumweru gishize mu bitaro by’i Lovere. Nk'uko ibyo bitaro bibitangaza, yanze gukoresha igikoresho cyo kumufasha guhumeka abakristu bo muri paruwasi ye bari bamuguriye – ahitamo kugiha umurwayi ukiri muto.

Amakuru avuga ko abatuye mu mujyi wa Casnigo bakomye amashyi bari mu madirishya y’inzu zabo ndetse no ku mabaraza ubwo isanduku irimo umurambo we yajyanwaga ku irimbi. Nta bagiye kumushyingura.

Kuri uyu wa kabiri, Papa Francis yayoboye isengesho ryo kwibuka abaganga n’abapadiri bishwe na coronavirus, “ashima Imana kubw’urugero rwa gitwari batanze bakorera abantu bari barwaye”.

Src; BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND