RFL
Kigali

UR: Murandasi ku giciro gito! Dr Charles Muligande yamaze impungenge abanyeshuri bibazaga byinshi ku kwigira kuri murandasi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/03/2020 15:28
0


Kaminuza y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gufasha abanyeshuli kwigira mu rugo hakoreshejwe uburyo bwa E-learning. Nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri bari bafite impungenge zo kubona murandasi, Dr. Charles Muligande Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, yabamaze amacyenga ku bibazo bibazaga.



E-learning ni uburyo bushya ku banyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ndetse benshi bafite impungenge z'uko bigiye gukorwa ndetse bakibaza uko babigeraho kubera ikibazo cya murandasi gikunze kugaragara mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.  

Dr Charles Muligande ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio na Television Rwanda yasobanuye ko iyi gahunda icyo igamije ari ugufasha abanyeshuli kudakomeza guta umwanya muri iki gihe bari gukorera mu ngo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cyugarije Isi ”COVID-19”.

Bimwe mu bibazo abanyeshuli bibazaga harimo:

1. Ese baziga bajye bakora isumabumenyi?

2.  Ese bizagenda gute ku batazabasha kubona uburyo bwo gukoresha iyi nzira yo kwigira kuri murandasi?

3. Nonese iki kibazo cya Covid-19 nikirangira bazahita baza bakore ibizamini?

4. Ese kaminuza yizeye ko abantu bose bazabona murandasi?

Ubwo Dr.Charles Muligande yaganiraga n'umunyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, ibibazo byose yabisubirije rimwe muri aya magambo; "Ibyerekeye no kwiga hakoreshejwe iyakure cyangwa internet, amasomo yacu yatarajya ku rubuga rwacu rwa internet ubu ngubu icyo kaminuza iri ikora cyane cy'ibanze ni uko irimo ifasha abarimu bose ngo bashyire amasomo yabo yose kuri internet kugira ngo abashe kuba yashyikirwa n’abanyeshuli aho ari hose. 

Ariko no kuyashyiraho ntabwo bituma umunyeshuli ahita ayageraho ako kanya kuko umunyeshuli agomba guhita yiyandikisha muri buri somo ryashinzwe online. Rero ntabwo bagakwiye guhita bahangayikishwa n'uko badafite internet uyu munsi gusa hari abayifite batangiye kubona amasomo bari kuziga muri iki gihembwe cya kabiri. Ntabwo icyo kaminuza twari twakigeraho neza, icyo kaminuza ishyize imbere uyu munsi mbere y’ibindi byose ni ugushaka uko abarimu bose bashyira amasomo ku rubuga.

Icya 2, izakora ni ukwandika abanyeshuli bose muri aya masomo bakwiriye gufata muri iki gihembye cya kabiri twari tugiye kujyamo. Icya 3 tuzakora ni ukureba uburyo twavugana na za kampani zitanga internet nka MTN na AIRTEL uburyo habaho ikiguzi kidasanzwe ku banyeshuli gifasha abanyeshuli bacu ariko ibyo ntabwo twari twabigeraho, ni byo tuzakora mu minsi iri imbere.

Ariko kandi ibyo nidushobora kubikora ntabwo tuzavuga ngo abanyeshuli ubwo amasomo bagombaga kwiga twayashyize online barimo bayakurikira byarangiye bazagaruka duhite tubabaza. Oya ahubwo ni ukugira ngo babe basoma ibintu bizabagirira akamaro ajo n'ejo bundi.

Kaminuza niyongera gutangira kwigisha bagarutse kuri campus tuzahera aho bari bageze dusubiremo, birumvikana ko umuntu uzaba yarabisomye atarataye umwanya yenda bizamworohera kumva kandi n'utarabisomye azigishwa nk'uko yagomba kwigishwa nk'uko yajyaga yiga atarabyize mbere akabishobora”.

Umunyamakuru yahise amubaza ati” Hari abagaragaza impungenge z'uko mu gihe batabasha gukurikira aya masomo kuri internet, bishobora kuzabagiraho ingaruka mu gihe bazaba basubiye ku ishuli?

Dr.Chrles Muliganda asubiza iki kibazo yagize ati”Nta ngaruka bizabagira n'ubundi abantu ntibangana mu Isi. Hari n’abandi banyeshuli bari basanzwe biyigisha bakurikira amasomo kuri za Harvard University za MIT ndetse na za Online materials bakagera mu ishuli basobanukiwe kurusha abandi ariko ntibyabuzaga n’abatabikoze kwiga bagatsinda.

Nubundi yewe na mbere y'uko iyi crisis iba, igatuma dushyira effort (imbaraga) muri iyi gahunda yo gushyira amasomo yacu online, hari abanyeshuli bari basanzwe biyigisha ntabwo byabuzaga n'abatabikoze gutsinda. Yenda ingaruka nziza zabaga ku babikoze nuko bazaga mu ishuli bafite ibyo bamenye bikaborohera kubyumva”.

Prof. Philp Cotton Umuyobozi Wungirije wa UR

Tariki ya 24 Werurwe 2020, Umuyobozi Wungirije wa kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Philp Cotton yatanze itangazo rirasobanura uburyo abanyeshuli b'iyi kaminuza bagomba gukurikira aya masomo ari kuri murandasi bakayakurikira banyuze ku rubuga rwa kaminuza y’u Rwanda. 

Iri tangazo rirunga mu ryavuzwe na Muligande ko nta munyeshuli ugomba kwiga afite inyota yo kubazwa, ko ahubwo icyo yagenderera ari ukugira ubumenyi ku buryo yabisobanurira undi munyeshuli. Cotton avuga ko hari ibibazo bazi nk'ibyo kuba hari abadafite uburyo bwo gukoresha, abizeza ko nta kibazo bazigishwa nk'uko Muliganda nawe yabishimangiye ubwo yaganiraga na RBA.


Itangazo ryatanzwe n'Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND