RFL
Kigali

Icyamamare muri muzika Manu Dibango yahitanywe na Coronavirus ku myaka 86

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2020 10:39
0


Umuhanzi w’umunya-Cameroon Emmanuel N’Djoke Dibango [Manu Dibango], yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko azize icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona nk’uko byatangajwe n’umuryango we mu gitondo cy’uyu wa Kabiri.



Umuryango we wagize uti “Babyeyi, nshuti, bafana n’ahandi tutabasha kugeza ijwi…Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuhanzi Manu Dibango, umubyeyi wacu witabye Imana kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, ku myaka 86 azize icyorezo cya COVID-19”.

Coronavirus imaze kwandurwa abantu barenga 350,00 ku isi aho yishe abarenga 16,000. Mu Rwanda naho iki cyorezo cyarahageze aho abantu 36 ari bo bamaze kucyandura.

Ku wa 18 Werurwe 2020 ni bwo Manudi Bango yanditse kuri konti ya Facebook, avuga ko yanduye Coronavirus ariko ko yumva ameze neza. Mu rugendo rwe rw’umuziki yashyize imbere injyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon. 

Se yari umwe mu bari bagize itsinda rya Yabassi ryakanyujijeho mu muziki. Manudi Bango yabonye izuba kuwa 12 Ukuboza 1933. Ashyira ku isoko Album nka Afrijazzy, Nyxia, Tome II, Live ’91 n’izindi.

Yakoze indirimbo zakomeje izina rye nka ‘Soul Makossa’ yo mu 1972, ‘Big Blow’ yo mu 1976, ‘New Bell’ yasohotse mu 1972 n’izindi.

Manudi Bango yitabye Imana azize Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND