RFL
Kigali

Diamond ku isonga mu bahanzi bo muri Afurika bafite indirimbo zarebwe n’umubare munini kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2020 10:43
0


Umunya-Tanzania Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi wa Label ifasha abahanzi mu bya muzika ya WCB, yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube aho indirimbo ze zarebwe na miliyoni 900 kuri shene ye ya Youtube kuva yafunguza konti kuri uru rubuga mu 2011.



Uteranyije umubare w’abarebye buri ndirimbo ya Diamond kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Diamond Platnumz’ bitanga igiteranyo cya Miliyoni 900. 

Uyu muhanzi ufite miliyoni zirenga eshatu zakanze ‘Subscribe’ kuri shene ye ashyiraho indirimbo ze n'amashusho y’ibitaramo bikomeye akorera muri Tanzania no mu bindi bihugu, uko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ze bikorwa n’ibindi.

Diamond ukunzwe mu ndirimbo ‘Jeje’ yahigitse abanya-Nigeria Wizkid ufite indirimbo zarebwe na miliyoni 792, Burnaboy w’indirimbo zarebwe na miliyoni 429 ndetse na Davido ufite indirimbo zimaze kurebwa na miliyoni 543.    

Diamond kandi ari ku rutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bafite umubare munini wakanze ‘subscribe’ kuri Youtube.

Uru rutonde ruyobowe n’umunya-Marocco washyize imbere injyana ya Pop, Saad Lamjarred ufite abakanze ‘Subscribe’ barenga miliyoni icyenda (9).  

Chibu Dangote [Diamond] ari mu bahanzi bihagazeho muri Afurika, ahanini bitewe n’ibikorwa bye by’intangarugero, ibikombe mpuzamahanga yegukana, amasezerano agirana na kompanyi zikomeye n’ibindi akozaho imitwe y’intoki.

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwe n’abantu barenga miliyoni icyenda (9).

Diamond yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite indirimbo zarebwe n'umubare munini kuri Youtube






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND