RFL
Kigali

Agahinda ka Dolly Parton na Lionel Richie bakoranye indirimbo n'icyamamare Kenny Rogers witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2020 12:37
0


Abahanzi batandukanye ku Isi bunamiye Kenny Rogers witabye Imana, by’umwihariko Dolly Parton na Lionel Richie bakoranye indirimbo z’ibihe byose banahurira ku rubyiniro batanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu muri Stade, muri Arena n’ahandi.



Isi yatakaje umuhanga mu ijwi ryo hasi washyize ku gasongero injyana ya Country. Umuryango we watangaje ko yashizemo umwuka mu ijoro ryo ku wa Gatanu afite imyaka 81 y’amavuko azize ‘urupfu rusanzwe’.

Kenny Rogers yamaze imyaka 60 akora muzika aba umwe mu bahanzi bakora injyana ya Country na Pop bageze ku bintu bifatika muzika. Yakoranye indirimbo n’abahanzi yarutaga mu myaka n’abari mu kigero cye.  

Mu 1983 yakoranye indirimbo ‘Islands in the stream’ na Dolly Parton. Bombi yabahaye ikuzo mu muziki barakundwa karahava ndetse imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 25 mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Bombi bubatse ubushuti mu buryo bukomeye, ku buryo Dolly Parton yanditse kuri Twitter, avuga ko mu gihe yari ahugiye kumva amakuru y’icyorezo cya Coronavirus yanakiriye inkuru mbi ivuga ko inshuti ye y’igihe kinini yitabye Imana. 

Uyu mugore yavuze ko kuva ku munsi wa mbere amenyana na Kenny Rogers bagiranye ‘ibihe byiza’ amukunda yivuye inyuma birenze ibyo bageranyeho mu rugendo rw’umuziki.

Yanditse agira ati “Ntushobora kumenya uburyo ukundamo umuntu utaramutakaza. Nagiranye ibihe by’igitangaza n’inshuti yanjye Kenny Rogers. Uretse kugera kuri byinshi mu muziki, naramukundaga nk’inshuti nyayo.” 

Yavuze ko yifatanyije n’umuryango wa Kenny Rogers kandi azawubaha hafi muri ibi bihe by’akababaro n’ibihe bizaza.

Mu bihe bitandukanye umunyamuziki wagize igikundiro cyihariye mu muziki ahanini bitewe n’ijwi rye, Lionel Richie yagiye ahurira ku rubyiniro rumwe na Kenny Rogers bakarushanwa kururimba buri wese anoza ijwi; ibintu byanogeraga benshi.   

Bombi bafitanye indirimbo ‘Lady’ imaze imyaka irindwi aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 16. Ni indirimbo baririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye buri wese atunguye undi cyangwa se babiteguye.

Banafitanye indirimbo ‘She believes in me’ n’izindi. Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu Lionel Richie w’imyaka 70 yanditse avuga ko yabuze inshuti magara kandi ko yasigaranye byinshi byo ku mwibukiraho. 

Yasohoye amafoto arindwi amugaragaza yishimanye na Kenny Rogers ku rubyiniro n’ahandi. Maze agira ati “Uyu munsi nabuze inshuti yanjye. Nsigaranye byinshi byo kumwibukiraho. Hari ibitwenge twagiraga turi kuganira. Umutima wanjye urashengutse. Amasengesho yanjye yose ari ku muryango we.”

Kenny Rogers yegukanye ibihembo bitatu bya Grammy. Indirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka ya 1970 na 1980 akundwa mu ndirimbo nka ‘The Gambler’, ‘Coward of The Country’. ‘Lucille’, ‘Evening Star’ n’izindi. 

Umuryango we uvuga ko yasize ikimenyetso kidasaza mu muziki.

  '

Kenny Rogers na Dolly Parton babaye inshuti igihe kinini- Mu 1983 bagize igikundiro kidasanzwe binyuze mu ndirimbo 'Islands in the stream' bakoranye

Lionel Richie yavuze ko afite urwibutso rudasaza yasigaranye kuri Kenny Rogers wamamaye mu njyana ya Country ku Isi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'LADY' YA LIONEL RICHIE NA KENNY ROGERS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND