RFL
Kigali

Raquel Murillo abaye uwa 3 mu byamamare muri Sinema wanduye Coronavirus

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2020 2:44
0


Mu gihe Isi yose ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus kiri gutwara ubuzima bw’abantu benshi hirya no hino ku Isi, ubu ikindi cyamamare ku ruhando rwa Filime umugore witwa Raquel Murillo wamenyekanye muri Filimi ya La Casa de Papel yatangaje ko yamaze kwandura iki cyorezo.



Mu Rwanda uyu mugore Raquel Murillo arazwi cyaze ku bakunze kureba filme ya La casa de Papel, aha yayigaragayemo cyane yitwa Lisbonne. Abantu benshi bakunze imyitwarire ye muri iyi filime y’uruhererekane maze yamamara ku Isi yose.

Raquel w’imyaka 45 y’amavuko, abarebye iyi filimi La casa de papel, ubundi yiganjemo ubujura bw’amafaranga biba muri banki nkuru y’Igihugu, ikomeza igaragaza kandi uburyo uyu mugore Raquel akina ari aumupolisi ukomeye ukurikirana aba bajura bibye muri Bank bikanarangira ahuje ageze mu rukundo n’umusore witwa professor wari ukuriye abajura ariko, Raquel yamukunze atabizi.

Uburyohe bw’iyi filme bwatumye uyu munya Espanye , Raquel akundisha abantu iyi filime ya La Casa de Papel cyangwa ‘Money Heist’ abantu basaga Miliyoni 35 bayirebye itaramara n’iminsi 8 nk'uko Netflix yabigaragaje.

Iki cyamamarekazi rero, cyatangarije abankuzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram ko n'ubwo yamaze kubona ko yanduye Coronavirus ameze neza ubuzima bwe nta kibazo afite muri rusange.

Raquel Murillo[ Lisbonne] yagize ati "Mfite ibimenyetso bya Coronavirus. Uyu munsi rero ni bwo twabonye ibisubizo by’abaganga byemeza ko ari Coronavirus gusa navuga ko ntamerewe nabi muri njye."

Amakuru atandukanye yemeza ko Igihugu cya Espagne Raquel avukamo, kiri mu bihugu bizahajwe n’icyorezo cya Coronavirus kuko imibare yerekana ko abantu 14,700 bayanduye naho 400 bakaba bamaze gupfa.

Mu byamamare bya Filime twavuga ko Raquel Murillo aje yiyongera kuri Thomas Jefrey Hanks w’Umunyamerika, na Idris Elba watangaje ko nawe yanduye Coronavirus mu minsi ishije.


Raquel Murillo yatangaje ko yanduye COVID-19

Umwanditsi: David Mayira-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND