RFL
Kigali

Gabiro Guitar yavuze uko yasezerewe muri Tusker amaze guhimba indirimbo yari kuririmbamo n’intego agarukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2020 15:41
0


Gabiro Guitar w’impano yihariye n’ubuhanga mu muziki, yatangaje ko nyuma y’imyaka ibiri adakora agarukanye imbaraga harimo no gusohora ‘Extended play’ (Ep) y’indirimbo eshanu.



Uyu muhanzi yagize izina rikomeye bitewe n’indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye by’umwihariko amarushanwa y’umuziki yitabiriye ‘Tusker Project Fame’ yaserukiyemo u Rwanda ku nshuro yaryo ya gatanu.

Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Karolina’ yakoranye na Dream Boys, ‘Kakadance’, ‘Do re mi fa sol’, ‘Amahirwe’ n'izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Gabiro yavuze ko imyaka ibiri ishize adakora muzika ku mpamvu avuga ko zari iz’ubuzima bwite ndetse no kuba hari igihe yamaze abarizwa hanze y’igihugu.

Ati “…Hari igihe nagiye hanze y’igihugu nongera kugaruka. Ni ukuvuga ko n’ubwo nashoboraga kuba nabona umwana wo gukora indirimbo kuzikurikirana byakomeza kumbera imbogamizi.”

Akomeza ati “Ntabwo byabura kuba hari abafana natakaje. Ngiye gusohora indirimbo nyinshi kandi nkore n’amashusho yazo. Ndaje ndahita mfatira aho ibintu bigeze. Wa muntu ibikorwa biba bizageraho n’ubundi bimugeraho.”

Avuga ko kuwa 08 Werurwe 2020 yateganyaga gushyira hanze ‘Ep’ y’indirimbo eshanu ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, arabisubika

Yanze ko abafana be bicwa n’irunga ahitamo gusohora amashusho y’indirimbo ‘Burundu’.

Ati “Kubera Coronavirus byabaye ngombwa ko nsubika ariko nkashyira hanze indirimbo ‘Burundu’. Ndi kureba aho biherera kugira ngo nzasohore iyi ‘Ep’ [Iba igizwe n’indirimbo zirenze imwe hari n’abayifata nka Album].

Yavuze ko indirimbo nyinshi ziriho ari izibyinitse. Ati “Ngarukanye izindi ngufu ziherekejwe n’indirimbo nyinshi zitazwi. Urumva ndareba uko nshyiramo ingufu ku buryo uyu mwaka urangira abantu barabashije kuzimenya.”

KANDA HANO: Iby’indiirmbo‘Byakubera byiza’ yari kuririmba Project Fame:

">

Gabiro Guitar avuga ko indirimbo ye yise ‘Byakubera byiza’ ifite amateka yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Avuga ko yayanditse yitegura kuyiririmba muri kimwe cya kabiri cy’irushananwa rya Tusker Project Fame.

Ngo mu bice byabanje by’iri rushanwa buri wese wari uhatanye yaririmbaga asubiramo indirimbo z’abandi byagera muri kimwe cya kabiri buri wese akaririmba indirimbo ye acurangirwa mu buryo bwa Live.

Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse agira ngo yigaragaze nk’umuhanzi utanga icyizere witeguye kwinjira ku isoko ry’umuziki no guhangana mu marushanwa nk’ayo yarimo.

Ngo iyi ndirimbo kandi yayanditse mu murongo wo kwereka abari bagishidikanya ku mpano ye n’abandi bari bamaze kubona ko ‘hari ikintu gishya nari azanye’.

Gabiro avuga akimara kwandika iyi ndirimbo yahise asezererwa habura umunsi ngo ayiririmbe.

Ati “Nasezerewe ku wa Gatandatu amarushanwa azaba ku cyumweru. Byari bigeze ahantu bareba ushoboye koko. Hari harimo n’indirimbo umuntu aririmba uyihuriye n’abandi. Byari mu cyiciro cya nyuma aho nyine bareba uhiga abandi.”

Yavuze ko yari gushimishwa no kuririmba iyi ndirimbo muri Tusker kuko yari ifite umwihariko. Ati “Yari ifite akantu katuma umwana n’umukuru bibonamo.”

Gabiro avuga ko akimara kuva muri Tusker yabanje gusohora amajwi y’iyi ndirimbo ayikorewe na Pastor P wari uvuye mu Bufaransa nyuma ayifatira amashusho.

Yavuze ko iyi ndirimbo yongeye kumuha ijambo mu muziki aho yaririmbye avuga ko ntacyo Imana itakorera umuntu.

Avuga ko igihe amaze atari mu muziki hari byinshi yungutse agiye gushingiraho mu rugendo rushya yatangiye.

Gabiro Guitar wari umaze imyaka ibiri adakora muzika yavuze ko afite intego yo gushyira ku isoko 'Ep' yakubiyeho indirimbo eshanu (5)


Uyu muhanzi yasohoye indirimbo 'Burundu' ateguza gushyira imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki yari yaracumbitse

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURUNDU' YA GABIRO GUITAR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND