RFL
Kigali

Oda Paccy na Alto batanze umusanzu wabo mu guhangana na Coronavirus-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2020 13:01
0


Umuraperikazi Oda Paccy yahuje imbaraga na Alto babana muri Ladies Empire bakora indirimbo yitwa 'Corona' ishishikariza Abanyarwanda kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 giterwa n'agakoko kitwa Corona.



Ku Isi hose, abantu barenga 11,000 bamaze kwicwa na Coronavirus. Abantu barenga 250,000 bamaze kuyandura ku Isi. Iki cyorezo kirakwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi uko bucyeye n’uko bwije. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura ni 17.

Inzego z’ubuzima zishishikariza buri wese kugira umuco wo gukaraba neza intoki nk’imwe mu nkingi yo guhangana na Coronavirus.

Ni intero yikirijwe n’abayobozi batandukanye ku Isi bunze mu ry'Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) basakaza amashusho bagaragaza ‘gukaraba neza intoki’. 

Oda Paccy na Alto nabo baririmba bakangurira buri wese kwirinda iki cyorezo ndetse bakavuga n’ibimenyetso by'ibanze bigaragaza umuntu wanduye Coronavirus. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Oda Paccy yavuze ko iyi ndirimbo ‘Corona’ yakoranye na Alto ari umusanzu batanze mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe. 

Yagize ati “Iyi ni impano Ladies Empire yageneye Abanyarwanda muri rusange mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Niyo mpamvu nayikoranye na Alto kandi ni umuhanzi w’umuhanga.”

Yakomeje ati “Mu gihe nk’iki Abanyarwanda dukeneye twese kuba hamwe no kugirana inama. Ntabwo umutima wanjye wari kunyemerera guceceka mu bihe nk’ibi.” 

Oda Paccy yavuze ko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo ahanini bitewe n’ibyo yari ahugiyemo. Avuga ko afite indirimbo nyinshi agomba gusohora mu minsi iri imbere ndetse ko ari no gutunganya Album.

Mu guhangana n’iki cyorezo ibihugu bitandukanye byafashe ingamba zirimo no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu. Nko mu Bwongereza, utubari na resitora byafunzwe guhera uyu munsi. 

Ni mu gihe mu Rwanda, utubari two mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi dufunga saa tatu z’ijoro; utwo mu cyaro dufunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuhanzi Alto yafatanyije na Oda Paccy mu gushishikariza buri wese guhangana n'icyorezo cya Coranavirus 'cyandura kitarobanuye'

Oda Paccy avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo Ladies Empire itange umusanzu wayo mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by'abantu ku Isi


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CORONA' YA ODA PACCY NA ALTO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND