RFL
Kigali

Hagaragaye abandi bantu 6 barwaye Coronavirus, umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera kuri 17

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2020 22:06
0


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu (6) barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri cumi na barindwi (17).



Abanduye Coranavirus ni ‘umugore w’Umufaransakazi w’imyaka 30 y’amavuko hamwe n’umwana we w’amezi icumi. Uwo bashakanye akaba ari mu basanganwe Coronavirus mu minsi ishize’.

Undi ni ‘Umunyarwanda w’imyaka 32 waje aturuka Dubai ku itariki ya 19 Werurwe 020. Ibimenyetso bye byagaragaye agipimwa ku kibuga cy’indege’.

Hari kandi ‘Umugabo w’Umunyasuwedi w’imyaka 26 waje aturuka muri Suwedi ku itariki ya 3 Werurwe 2020, akaba yagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 28 Werurwe 2020’.

Undi ni ‘Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akorera ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 Werurwe 2020’.

Uwa nyuma ni ‘Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020 avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar’.

Aba barwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ‘hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima’.

Iyi Minisiteri yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Guhera uyu munsi utubari twose tuzajya dufunga i saa tatu z’ijoro mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi naho utwo mu cyaro dufunge i saa moya z’ijoro.


Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo kuri uyu wa 5


Ubutumwa bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ku baturarwanda bose 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND