RFL
Kigali

U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege nyuma y’uko abanduye Coronavirus bageze kuri 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2020 21:11
0


Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu batatu banduye icyorezo cya Coronavirus, biyongera ku munani bose hamwe bakaba 11. Mu kwirinda iki cyorezo, u Rwanda rwahagaritse ingendo z'indege.



Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwafashe umwanzuro w’uko ingendo z’indege zihagarikwa mu gihe cy’iminsi 30.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) rivuga ko ‘mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirus, hahagaritswe ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda, harimo na RwandAir, zinyuze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.’ 

Iri tangazo rivuga ko ‘ibi bizatangira gukurikizwa guhera tariki ya 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro’.

Abantu batatu bagaragaweho na Coronavirus uyu munsi ni ‘Umugore w’umuhindekazi w’imyaka 37 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki 08 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde akaba yarashakanye n’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.’

‘Umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko udaherutse kugirira ingendo mu mahanga’. Undi ni ‘umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda ku itariki ya 16 Werurwe 2020 aturuka mu Bubiligi anyuze mu Mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopia. 

Hashize iminsi itanu umuntu wa mbera mu Rwanda bimenyekanye ko afite icyorezo cya Coronavirus giterwa n’agakoko ka Corona.  

Kaminuza y'ubushakashatsi yo muri Amerika yitwa Johns Hopkins University, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu yatangaje ko abanduye coronavirus ku isi ubu ari 200,000. Iyi ndwara imaze guhitana abarenze 8,000.


Itangazo rya Minisiteri y'ubuzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND