RFL
Kigali

Coronavirus: Kigali Film and Television School (KFTV) yasubitse irushanwa yise 'KFTV Talent Detection'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2020 16:46
0


Kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata intera hirya no hino ku Isi ndetse na hano mu Rwanda aho abantu bagera ku 8 bamaze kwandura iyi ndwara, Kigali Film and Television School (KFTV) yasubitse irushanwa ‘KFTV Talent Detection’ rigamije gushakisha abanyempano mu muziki aho uwa mbere azahembwa 150 000 Frw.



Iri rushanwa ryagombaga gutangira kuwa 22 Werurwe 2020. Abazaryitabira bari batangiye kuzuza ibisabwa. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Ishimwe Theodore Umuyobozi wa KFTV yavuze ko basubitse iri rushanwa kubera coronavirus. Yavuze ko itariki iri rushanwa rizasubukurirwaho izatangazwa mu gihe kiri imbere. Yasoje asaba abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri y'Ubuzima mu kwirinda Coronavirus.

Uwa mbere muri iri rushanwa azahembwa 150 000 Frw anasinye amasezerano y’umwaka umwe akorerwa ibihangano mu buryo bw’amajwi n’amashusho na KFTV ndetse anafashwe mu bijyanye no kubyamamaza. Uwa kabiri azahembwa 100 000 Frw. Nawe azagirana amasezerano na KFTV y’umwaka umwe bamukorera ibihangano bye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uwa Gatatu azegukana 50 000 Frw aherekejwe n’amasezerano y’umwaka umwe azagirana na KFTV.Azafashwa gukora ibihangano bye mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse afashwe mu bijyanye no kubimenyekanisha. Uwa kane ndetse n’uwa gatanu bazagirana amasezerano na KFTV bahabwe amahugurwa ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND