RFL
Kigali

Canada: Umukecuru w'imyaka 73 yiyemeje guhindura umubiri we ukagira itoto nk'iry'abato-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/03/2020 13:51
0


Ku bantu b’igitsina gore bisa nk'aho biba bibabaje cyane kubabwira ko bashaje, iteka bahora bifuza kugaragara neza ndetse n’uruhu rwabo rugahora ruhehereye n’iyo bageze mu zabukuru usanga bakora uko bashoboye ngo bagaragare neza.



Kugira ngo ase neza rero, umukecuru witwa Joan Donald w’imyaka 73 ukomoka muri Canada yafashe umwanzuro wo gukora imyitozo ngorora ngingo kugira ngo umubiri we udakomeza gusaza. Avuga ko atakererewe rwose ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo umubiri we awuhindure uwo kwifuzwa na benshi,


Nyuma yuko hari benshi batangaza amakuru y’ibihuha yafasha abantu gusubirana itoto, uyu mukecuru yafashe gahunda yo gukora siporo


Ni mu gihe mu myaka ibiri ishize, uyu mukecuru yari azengurutswe n’iminkanyari, ndetse atakibasha kubonana n’umugabo we kubera umubyibuho ukabije, afite ibibazo by’umutima n’amaraso atagitembera neza.



Kuri ubu, uyu mukecuru yavuye ku biro 90 agera ku biro 63. Joan Donald yagize ati “Uyu munsi nguwe neza nifitiye icyizere cyane ko umugabo wanjye asigaye ambwira ko ndi mwiza.”


Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND