RFL
Kigali

Ikiganiro n’umuhanzi Richard Ngunga uzwi nka Chacha mu ndirimbo Gakondo

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2020 11:46
0


Richard Ngunga uzwi nka Chacha cyangwa Tchatching ni umuhanzi w’indirimbo gakondo watangiye gukora umuziki ku myaka 12 gusa kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi bamaze gukora indirimbo zirenga 20 zirimo izo aririmbira abageni.



Mu kiganiro twagiranye nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'Ni wowe nta wundi' yadutangarije ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku rukundo afitanye n'uwo bashakanye. Ibi byatumye ahita atekereza ku bagiye kurushinga n’abazarushinga yifuza ko iyi ndirimbo yajya ibafasha kandi bagakurikiza ubutumwa burimo kuko asanga bwabafasha kubaka urugo rukomeye.


N'ubwo Chacha ari umwe mu bahanzi bakunze kwibanda ku ndirimbo z’umuco ntibinamubuza kwigisha umuco w’abanyafurika mu bigo bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye dore ko asanga umuco nyafurika ari ingenzi kuwuraga abakomoka ku banyafurika bose.

Chacha kuri ubu arasaba abo bireba bose guteza umuziki gakondo imbere nk'uko kuri ubu abona undi muziki usanzwe urimo gutera imbere. Yagize ati” Umuziki mu Rwanda uriho uratera imbere cyane, nkaba nifuza ko, kandi nasaba ababishinzwe bose ko bafasha n’injyana gakondo nayo igatera imbere kuko ni wo muco wacu ni nayo ndangamuntu y'abanyarwanda aho bari hose.”


Tchatching asoza ikiganiro twagiranye atangariza abakunzi b’umuziki gakondo ko muri uyu mwaka yifuza kubagezaho ibihangano bye mu buryo bw’ibitaramo arushaho gushishikariza no gukundisha abantu umuco nyarwanda.

Tchatching mu ndirimbo zirenga 20 amaze gukora harimo Rwanda nziza, Sinorita, Tu es mon ange, Ndi umunyarwanda yakoranye na Cyusa, Ejo heza, Uri umuhanga yakoranye na Iam blameless, Kuki nazize uko wandemye (indirimbo y’icyunamo), Niwowe nta wundi n’izindi.

REBA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE NTA WUNDI' YA TCHATCHING


Umwanditsi: Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND