Ubusanzwe nta mugabo waremewe cyangwa wishimira kumara umunota umwe mu gihe cyo gutera akabariro kereka utazi uko abandi babyitwaramo. Kumara umwanya rero muri iki gikorwa byagerwaho mu buryo bwinshi butandukanye.
Hari ubwo rero umugabo aba ari gutera akabariro inshuro ya mbere ikarangira ariko agakenera indi nshuro kandi akifuza ko imara akanya kugira ngo abashe guhaza uwo bari gukorana icyo gikorwa.
Twifashishije urubuga browngh.com twateguriye mwebwe abashakanye bimwe mu bintu byagufasha.
1. Kurya imineke
Uba ugomba guhorana imineke muri firigo, ako kanya ukimara gukora inshuro ya mbere rya nibura imineke ibiri hanyuma wongere utangire gutegura inshuro yawe yindi. Imineke igira akamaro kanini cyane ko n’ubusanzwe ifasha mu kuruhura ubwonko. Aha rero ituma ukora igikorwa utekereza neza kandi ufite n’imbaraga no mu mitekerereze.
2. Nywa amazi
Nibura ugomba kunywa akarahure k’amazi nyuma y’uko urangije inshuro ya mbere. Bigufasha gutangira bwa kabiri ufite imbaraga ndetse ukamara n’umwanya uhagije muri icyo gikorwa.
3. Oza igitsina cyawe
Ukimara kurangiza bwa mbere uba ukwiye kwihutira kujya mu bwogero ugasukura igitsina cyawe, bituma cyongera kugira umucyo, kigatera ishema uwo muri gukorana igikorwa ndetse kikanagira imbaraga bundi bushya.
4. Hekenya ubunyobwa
Niba umaze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro ya mbere, hekenya ubunyobwa ariko wirinde kunywa amazi umaze kubuhekenya. Ubu nabwo burafasha cyane mu gikorwa cyo gutera akabariro kikamara umwanya.
5. Irinde gukuramo igitsina cyawe
Niba umaze gusohora ku nshuro ya mbere, ni byiza ko igitsina gabo ukirekera mu gitsina gore kugera cyongeye gufata umurego. Iyo mutangiye indi nshuro bituma imara akanya mu buryo utakekaga kuko uba wamaze akanya umwiyumvamo ndetse bikajya no muri wowe.
Ibi tumaze kugarukaho bishobora kugufasha kabone n’iyo wakora kimwe muri byo. Bikurinda gutera akabariro mu masegonda dore ko bishobora guhaza ipfa ryawe ariko bigasiga mu kibazo uwo mwakoranaga igikorwa ku buryo bishobora no kumutera kuguca inyuma.
TANGA IGITECYEREZO