RFL
Kigali

Edris Elba yatanze ubutumwa nyuma yo gusanga yanduye Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 12:20
0


Umukinnyi w’umwongereza w’icyamamare muri Sinema ku Isi, Idris Elba, yatangaje ko yapimwe basanga yaranduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana ibihumbi by’abantu ku Isi.



Kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 ni bwo Idris Elba yatangaje ibi, avuga ko umugore we atapimwe. Ati “Iki gitondo bansanzemo Covid-19. Ndumva meze neza, nta kimenyetso na kimwe ngaragaza gusa nabaye nshyizwe mu kato kugira ngo ntagira uwo nakwanduza iyi Virus.”

Yasabye abamukurikira ku rubuga rwa Twitter n’abandi kuguma mu rugo kugira ngo barusheho kwirinda. Idris yavuze ko afite icyizere cy’uko aza kumera neza kandi ko azabitangaza. Ati “Ntimugire ubwoba.”

Uyu mukinnyi yabwiye buri wese gukurikiza inama bahabwa n'abaganga, bakagira umuco wo gukaraba intoki neza kandi bakirinda kujya ahateraniye abantu benshi. Atangaje ibi mu gihe imibare y’abakomeje kwandura no kwicwa na Coronavirus ikomeje kwiyongera ku Isi.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko hagaragaraye abandi barwayi babiri ba Coronavirus, bituma imibare y’abayanduye mu Rwanda wiyongera aho babaye barindwi.

Uyu munsi harabarwa abantu 182,716 bamaze kwandura coronavirus, muri bo 79,883 barayikize naho 7,173 yarabishe.

Mu 2018 Idris Elba yabwiye ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza ko yagendereye u Rwanda kandi ko yakunze ikirere cyaho. Yavuze ko ari igihugu cyiza gifite n’abaturage beza, arenzaho ko yahaririye ifi ishyushye yari ipfunkikanye n’ibitunguru.

Idris Elba wemejwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi yavutse ku wa 06 Nzeri 1972. Yagizwe umugabo ukurura abagore mu 2018 n'ikinyamakuru People Magazine ubu yasimbuwe na John Legend.

Ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bwongereza wamenyekanye cyane muri film ivuga ku mateka ya Nelson Mandela, “Long Work to Freedom”. Uyu mugabo wakinnye muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi yiswe “100 Days”.

Kuwa 27 Mata 2019 yarushinze n’umukunzi we Sabrina Dhowre w’imyaka 29 muri Marrakech mu gihugu cya Maroc. Ubukwe bwabo babaye mu ibanga rikomeye. Ni nyuma y’igihe kirenga umwana Idris ateye ivi asaba Sabrina kuzamubera umugore.

Aba bombi bahuriye muri Canada ubwo Idris Elba yari mu kazi ko gufata amashusho filime ‘The Mountain Between Us’, akaba ari naho uyu mukobwa Sabrina akunze kubarizwa.

Ibirori by’ubukwe bwabo byamazwe iminsi 3 byitabiriwe n’abantu bacye b’inshuti n’umuryango. 

Uyu mugeni ni uwa 3 Idris Elba yambitse impeta, dore ko yashatse bwa mbere mu 1999 agatandukana n’uwo mugore mu 2003, bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 17. 

Yongeye gushaka undi mugore mu 2006 bamarana amezi 4 gusa bahita batandukana. Mu 2014 kandi yabyaye undi mwana w’umuhungu n’umukunzi we.

Sabrina Dhowre bashakanye ni umunyamideli ndetse yanabaye nyampinga wa Vancouver. Uyu mukobwa kandi ni umukinnyi wa filime, yavukiye muri Amerika ariko afite inkomoko muri Somalia.

Umukinnyi wa filime Idris Elba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND