Kuri uyu wa Mbere nibwo FERWAFA yatangaje ibyemezo byafashwe na Komisiyo y'imisifurire, ku misifurire yo ku mukino wahuje AS Kigali na Mukura Victory sport ku munsi wa 23 wa shampiyona.
Mukura yandikiye FERWAFA iyisaba ubutabera nyuma yo kugaragaza ko yibwe mu mukino wayihuje na AS Kigali, ikibwa igitego ndetse ikanimwa Penaliti ku manywa ya Rukamba.
Mu ibaruwa Ferwafa yanditse ku kirego cya Mukura, yamenyesheje Hakizamana Abdoul, ko agiye kumara ibyumweru bine adasifura, kubera amakosa yakoze.
FERWAFA yemeza ko ibyo Mukura ivuga yasanze bifite ishingiro, ko Abdoul yakoze amakosa ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, wahuje ikipe ya As Kigali FC na Mukura VS, umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi 2-2.
Twagirumukiza AbdoulKalim wari warezwe n'ikipe ya Police FC ku mukino wayihuje na APR FC we yagizwe umwere, FERWAFA yemeza ko ibyemezo yafashe mu mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru, bityo akaba yabaye umwere ku birego yaregwaga.
Ibaruwa yandikiwe Hakizimana Abdoul imuhagarika ukwezi adasifura