Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryamaze gusubiza ibaruwa Police FC yanditse igaragaza ko ibyemezo byafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoulkarim ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 22 wabahuje na APR FC, byabogamye bagaragaza ko bibwe ku mugaragaro.
FERWAFA
yamaze gukurira inzira ku murima ikipe ya Police FC, iyimenyesha ko ibyemezo
Twagirumukiza yafashe kuri uwo mukino bitabogamye na gato ahubwo bikurikije
amategeko agenga umupira w’amaguru.
Mu
ibaruwa FERWAFA yanditse isubiza ikirego cya Police FC, yavuze ko tariki 12
Werurwe 2020, komisiyo y’imisifurire yateranye ikiga ku kirego cya Police FC,
maze igasesengura neza amashuso yo ku muklino wa APR FC na Police FC wateje
ikibazo, ubundi nyuma batesha agaciro ikirego cya Police Fc, bavuga ko nta
kwibeshya ndetse nta n’ikosa umusifuzi yakoze mu byemezo yafashe.
Yagize
iti” Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko
agenga umupira w’amaguru.”
Nyuma
yo gutsindwa na APR FC 1-0 ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikipe ya Police FC
biciye mu ibaruwa, yahise yerekana ko yarenganye ubwo uwari wayoboye uyu mukino
atayihaga penaliti, babonaga ko bakwiye.
Police
FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko bakora ubusesenguzi neza ku mupira
Buregeya Prince yakoreye mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, ariko Twagirumukiza
Abdoulkarim akavuga ko nta penaliti yabayeho.
Ikibazo
kijyanye n’imisifurire ni kimwe mu biri kugarukwaho cyane muri shampiyona yo mu
Rwanda mu byiciro byombi, dore ko kugeza magingo aya amakipe amaze kurega
abasifuzi ari menshi, bamwe barahanwe abandi bagirwa abere.
Ibaruwa Police FC yari yandikiye FERWAFA
Ibaruwa FERWAFA yandikiye Police FC iyisubiza
Twagirumukiza Adul wari warezwe na Police FC
APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0
Police FC ivuga ko yibwe Penaliti izuba riva
TANGA IGITECYEREZO