RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi ikirego cya Police FC - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/03/2020 17:54
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryamaze gusubiza ibaruwa Police FC yanditse igaragaza ko ibyemezo byafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoulkarim ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 22 wabahuje na APR FC, byabogamye bagaragaza ko bibwe ku mugaragaro.



FERWAFA yamaze gukurira inzira ku murima ikipe ya Police FC, iyimenyesha ko ibyemezo Twagirumukiza yafashe kuri uwo mukino bitabogamye na gato ahubwo bikurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.

Mu ibaruwa FERWAFA yanditse isubiza ikirego cya Police FC, yavuze ko tariki 12 Werurwe 2020, komisiyo y’imisifurire yateranye ikiga ku kirego cya Police FC, maze igasesengura neza amashuso yo ku muklino wa APR FC na Police FC wateje ikibazo, ubundi nyuma batesha agaciro ikirego cya Police Fc, bavuga ko nta kwibeshya ndetse nta n’ikosa umusifuzi yakoze mu byemezo yafashe.

Yagize iti” Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.”

Nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0 ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikipe ya Police FC biciye mu ibaruwa, yahise yerekana ko yarenganye ubwo uwari wayoboye uyu mukino atayihaga penaliti, babonaga ko bakwiye.

Police FC yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko bakora ubusesenguzi neza ku mupira Buregeya Prince yakoreye mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, ariko Twagirumukiza Abdoulkarim akavuga ko nta penaliti yabayeho.

Ikibazo kijyanye n’imisifurire ni kimwe mu biri kugarukwaho cyane muri shampiyona yo mu Rwanda mu byiciro byombi, dore ko kugeza magingo aya amakipe amaze kurega abasifuzi ari menshi, bamwe barahanwe abandi bagirwa abere.


Ibaruwa Police FC yari yandikiye FERWAFA


Ibaruwa FERWAFA yandikiye Police FC iyisubiza


Twagirumukiza Adul wari warezwe na Police FC


APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0


Police FC ivuga ko yibwe Penaliti izuba riva








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND