RFL
Kigali

Amateka y’igihangange mu mukino wa Basketball Michael Jordan

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:16/03/2020 12:34
0


Igihangange mu mukino wa Basketball Michael Jordan bamwe bakunda kwita MJ ni umwe mu bantu bazwi cyane mu mateka ya siporo cyane cyane mu mukino wa Basketball. Tugiye kubabwira ubuzima bwe muri iyi nkuru.



Michael Jordan ni muntu ki?

Michael Jeffery Jordan yavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri New York tariki ya 02 Gashyantare 1963 kuri se witwa James Jordan na nyina witwa Deloris Jordan. Jordan ni umwana wa kane mu bana batanu bavukana. 

Se yari umukanishi mu gihe nyina yakoraga akazi k’ubucungamari (Caissier) muri Banki. Nyuma y'igihe gito avutse umuryango we waje kwimukira muri Leta ya California ya ruguru mu mujyi wa Wilmington kuko batari bizeye umutekano w'aho babaga mbere.

Michael Jordan mu mikino ni muntu ki?

Nubwo Michael Jordan azwi nk’umukinnyi w’ikirangirire wabiciye bigacika muri Basketball, ntabwo yakuze ariyo akunda kuko mu bwana bwe yakundaga Baseball cyane. Jordan yaje gukunda Basketball bitewe no guherekeza mukuru we agiye mu myitozo ya Basketball witwa Larry. 

Ibi byaje gutuma ubwo yajyaga mu mashuri yisumbuye ajya mu ikipe ya Basketball y'ikigo, ni ubwo inshuro ya mbere babanje kumwanga kuko yari mugufi kandi anananutse. Ibi byatumye akora imyitozo ku giti cye maze mu mpeshyi yakurikiyeho asubira mu ikipe y’ ikigo cye.

Ageze muri iyi kipe yaje kuba kizigenza kuko mu mikino yagikiniye yagifashije gutwara ibikombe bitandukanye kandi yanabatsindiye amanota menshi kuko ayo yatsinze ari ku mpuzandengo ya 25 kuri buri mukino. Ibi byatumye atorwa mu ikipe y’umwaka izwi nka Mcdonald All-American Team.

Arangije amashuri yisumbuye yabonye bourse imwemerera kwiga muri kaminuza ya Karolina ya ruguru aho yabakiniye imikino myinshi akagenda abona n’ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga bwe. Ibi ntibyatinze kuko mu 1984 nyuma yo gutwara igihembo cya Naismith nk’umukinnyi w’umwaka yaje kuva muri kaminuza ajya mu cyo bita NBA draft aho yaje gutoranywa ku nshuro ya gatatu n’ikipe ya Chicago Bulls. 

Nyuma yo gutoranywa na Chicago Bulls yagize impinduka zigaragara muri iyi kipe kuko mu mwaka we wa mbere mu mikino yose yakinnye yagize impuzandengo y'amanota 28.2 kuri buri mukino. Ibi byatumye atorannywa mu bazakina NBA All Star Game muri uwo mwaka aho yaje no gutwara igihembo cy’umukinnyi muto urimo azamuka neza. Mu gihe yamaze akinira Chicago Bulls yatwaranye nayo shampiyona 6, aba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona inshuro 6, aba umukinnyi wahize abandi mu mikino ihuza abasitari inshuro 3.

Mu mwaka wi 1993, ubwo ikipe yakiniraga ya Chicago Bulls yari imaze gutwara shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi, ariko bitunguranye yahise atangaza ko asezeye mu gukina Basketball bitewe n’uko se yari amaze kwicwa n’abajura bashaka kumwiba bitewe nanone kandi n’inkuru zamwandikagwaho zivuga ko akina urusimbi.

Mu 1994, Jordan yahisemo kujya gukina Baseball aho yahise agirana amasezerano n’ikipe ya Chicago white sox aho yabakiniye season imwe gusa. Tariki ya 18 Werurwe 1995, Jordan yagarutse gukina basketball asubira muri Chicago bulls aho iyi kipe yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa play-offs, akigarukamo yatumye yongera kugira igitinyiro yahoranye. Muri season yakurikiyeho Chicago Bulls yatsinze imikino 72 igatsindwa 10 gusa.

Mu 1999, Jordan yarongeye atangaza ko asezeye burundu muri Basketball ko nta n'igitekerezo cyo kuzongera kugaruka gukina ukundi afite. Bidatinze Jordan yaje kuba umwe mu baherwe b’ikipe ya Washington wizards.

Hagati muri shampiyona 2001-2002 Jordan yongeye kugaruka mu kibuga aho yakiniye Washington Wizards ariko ntacyo yayifashije kuko igihe kinini yakimaze mu mvune bituma muri 2003 asezera burundu mu gukina Basketball, ahita aba Perezida w’ikipe ya Washington wizards.

Michael Jordan mu rukundo ni muntu ki?                                Micheal Jordan n'umugore we Yvette Prierto

Michael Jordan yashakanye n'abagore babiri aho uwa mbere ari uwitwa Juanita Jordan bakaba barabanye kuva mu 1989 kugeza mu 2006 aho baje kubyarana abana batatu. Nyuma yo gutandukana mu mwaka wa 2013 yashatse umugore wa kabiri witwa Yvette Prieto bakaba barabyaranye abana babiri n’ubu baracyabana.          Micheal Jordan hamwe n'umugore we batandukanye ndetse n'abana babyaranye

 Src:www.notablebiographies.com, www.imdb.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND