RFL
Kigali

USA: Sako NY na Eslon NY bashyize hanze indirimbo nshya 'Sara' bahimbiye urubyiruko rwitegura gushaka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2020 8:11
0


Sako NY utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York, wari uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa 'Ndi Uwawe' yaje ikora mu nkokora iyo yari aheruka gukorana na Jay Polly bise 'Umuti', ubu akaba agarukanye iyitwa 'Sara' yasohoye afatanije n’umuvandimwe we uzwi ku izina rya Eslon NY.



Sako NY ni umuhanzi wavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ahitwa Bunagana (Jomba) akaba akorera umuziki muri Leta ya New York ari naho atuye n'umuryango we. Sako NY na Eslon NY bakunze kuririmbana ndetse banakoranye iyi ndirimbo nshya bise 'Sara', ni abavandimwe bakurikirana, gusa abantu batari bake bacyeka ko ari impanga bitewe ahanini n'ukuntu bakunda kwambara imyenda isa ukongeraho no kuba nabo basa nk'intobo.


Sako NY na Eslon NY bakunze kwambara imyenda isa benshi bagacyeka ari impanga

REBA HANO 'UMUTI' YA SAKO NY FT JAY POLLY

Iyi ndirimbo nshya Sako NY na Eslon NY bise 'Sara', yasohotse mu buryo bwa 'Video lyrics'. Ije ikurikira Ndi uwawe ndetse n'Umuti Ft Jay Polly. Sako NY yabwiye INYARWANDA ko icyamuteye kwandika iyi ndirimbo, hari ubutumwa yifuzaga kugeza ku rubyiruko binyuze mu ndirimbo. Ati "Iyi ndirimbo nayisohoye ku bw’ubutumwa nashakaga guha urubyiruko rw’iki gihe, aho usigaye ureba umukobwa ukabona nta n'umwe wafata ngo umushyire mu rugo bitewe n'uko wenda basigaye bitwara."


Sako NY na Eslon NY bakora umuziki nk'itsinda ry'abavandimwe babiri

Sako NY yakomeje agira ati "Ntawe nshiriye iteka, gusa umuntu mugomba kubana burundu aba ari uwo kwitondera (Forever is a long term). Uba ugomba kureba uwo muzahora mwishimanye kandi uzaba umutima w’urugo wasiga no mu rugo ukavuga uti nsize umuntu mu rugo 'apana' ab'ubu bumva ibirori kuruta ibindi. Ukaba uzi ngo umuzanye mu rugo ejo agatangira ngo mujye mu kabyiniro kandi uba uje kubaka, ibyo uba warabirenze."


Sano NY hamwe n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo 'Ndi Uwawe' 

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SARA' YA SAKO NY FT ESLON NY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND