Airtel Rwanda
Kigali

Urwandiko rwa IRADUKUNDA Christel rusaba guhindura izina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2020 15:44
0

INGINGO Z'INGENZI Z'URWANDIKO RWA IRADUKUNDA Christel RUSABA GUHINDURA IZINA



Uwitwa IRADUKUNDA Christel mwene HABIMANA Eric na BIHOYIKI Phoebe utuye mu Mudugudu w'Ubumwe, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uboneka kuri telefone 0785351208;

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina Christel izina Steven ku mazina asanganywe IRADUKUNDA Christel akitwa IRADUKUNDA Steven mu Irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko Christel rimutera ipfunwe kuko ari izina ry'abakobwa kandi we akaba ari umuhungu;

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n'amategeko, gusimbuza izina Christel, izina Steven mu mazina asanganywe; IRADUKUNDA Christel bityo akitwa IRADUKUNDA Steven mu gitabo cy'Irangamimerere kirimo inyandiko ye y'Ivuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND