RFL
Kigali

Manchester United yisasiye Manchester City ikomeza gusatira umwanya wa Kane muri shampiyona – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2020 0:06
0


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ikipe ya Mancherster United yitwaye neza muri Manchester derby, nyuma yo gutsindira Manchester City ku kibuga Old Traford ibitego 2-0 mu mukino waranzwe n’ishyaka ndetse no kwitanga gukomeye, byatumye iyi kipe itozwa na Ole Gunnar ikomeza gusatira umwanya wa Kane aho irushwa na Chelsea ya Kane amanota atatu.



Uyu mukino benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bari bawuteze Manchester United, bavuga ko iwutsindwa igahita izinukwa ibyo gutekereza umwanya wa kane muri uyu mwaka w’imikino.

Umukino watangiye Manchester City iri hejuru kuko yarushaga United kubonana neza mu kibuga ndetse no kurema uburyo bwabyara igitego imbere y’izamu.

Gusa ariko ku munota wa Gatatu Zichenko yakoze amakosa ubwo yasubizaga umupira inyuma ashaka kuwuha Nicolas Otamendi hafi y’izamu ryabo, Anthony Martial akamutanga umupira ariko ntawubyaze umusaruro kuko yawuteye ku ruhande rw’izamu, bwari uburyo bwa mbere Manchester United yari igerageje.

Manchester City yakomeje kwiharira umupira cyane maze ku munota wa Cyenda, Phil Foden azamukana umupira  ku ruhande rw’iburyo awutanga neza kwa Sterling, ateye ishoti mu izamu David De Gea awuvanamo.

Mu minota 20 y’igice cya mbere Cuty yari yabujije United ubuhumekero, kuko yayirushije guhererekanya neza umupira ku kigereranyo cya 68%.

Nyuma y’iminota 20 Manchester United yaje kwisuganya itangira gukina neza mu kibuga hagati inasatira izamu rya Ederson wa City.

Ku munota wa 26 Martial yahushije uburyo bwo gufungura amazamu, nyuma yo gusigarana n’umunyerzamu wenyine ariko atera agashoti kataremereye mu izamu ntikagira icyo gatanga, Martial wari wakomeje guhusha uburyo bwinshi yaje kwikosora ku munota wa 29 atsindira Manchester United igitego cya mbere.

Ni igitego cyaturutse ku mupira w’umuterekano nyuma y’ikosa Fernandinho yari amaze gukorera Bruno Fernandez, aba ari nawe witerera uyu mupira, awurenza ubwugarizi bwa City Martial ahita atsinda igitego.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Manchester United ariyo iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 Sergio Aguero yatsindiye Manchester City igitego ariko umusifuzi wok u ruhande yemeza ko yari yaraririye, kirangwa.

Manchester City yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, aho Phil Foden yabonye amahirwe yo gutsinda ateye ishoti rikomeye mu izamu , De Gea yikoza mu bicu umupira awushyira hanze y’ikibuga.

Ku munota wa 58, Pep  Guardiola yakoze impinduka mu busatirizi akura mu kibuga Sergio Aguero hinjira Gabriel Jesus.

Ole yasimbuje abakinnyi batatu muri uyu mukino, aho Scott yasimbuye Martial, Baily agasimbura William, mu gihe umupira wenda kurangira Ighalo yasimbuye Bruno Fernandez.

Ku makosa y’umunyezamu Ederson, Scott winjiye mu kibuga asimbuye Martial watsinze igitego, yatsinze igitego cya kabiri cya Manchester United ku munota wa nyuma w’inyongera bacecekesha abafana ba Manchester City batanga ibyishimo ku bafana ba Manchester United aho bari hose ku Isi.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Manchester United yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije Manchester United gukomeza gusatira Chelsea iri ku mwanya wa kane kuko harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu gusa hagati y’aya makipe.

Dore uko indi mikino yagenze:

Chelsea 4-0 Everton

Manchester United 2-0 Manchester City


Martial yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino


Martial yatsinze igitego cya mbere cya Manchester United


Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego cya Martial


Sterling yatunguwe no gutsindwa na United


Scott yatsinze igitego cya kabiri cya Man.U


Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego cya kabiri


David De Gea yishimira intsinzi


Bruno Fernandez yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere


Ntabwo byari byoroshye hagati ya Guardiola na Ole





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND