RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya 'Mu mutima' yakoranye na Holy Keane uri mu bakunzwe i Kampala-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2020 12:45
0


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wahimbwe 'Miss Gospel', 'Queen Gospel' n'andi mazina anyuranye mu kugaragaza ko ari nimero ya mbere mu bahanzikazi b'abahanga kandi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Mu mutima' yasohokanye n'amashusho yayo.



Gaby Kamanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'urugendo rw'ivugabutumwa yari amazemo iminsi i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi. Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Mu mutima' yayikoranye n'umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda, Holy Keane Amooti. Gaby Kamanzi yabwiye INYARWANDA ko icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ari Umwuka Wera wamuyoboye ku kuvuga ibyo yabonye kuba yakwakira Yesu mu mutima we.

Yagize ati "Impamvu nakoze indirimbo "Mu Mutima ", ni uko Umwuka Wera yanyoboye igihe twayikoraga muri Studio, twayobowe gukora indirimbo ivuga kubyo twabonye kuva twakira Yesu mu mitima yacu nk'abantu bamufite mu mitima yabo...Inganzo yaje turi muri Studio tuu..." Twabajije Gaby Kamanzi uko yanzuye gukorana indirimbo na Holy Keane, adusubiza agira ati:

"Inshuti yanjye Holy Keane Amooti yari afite studio iwe mu rugo, mu 2017. Rero, icyo gihe nari natumiwe Uganda muri Concert, hanyuma ansaba ko dukorana indirimbo ndabyemera kuko nanjye nabyifuzaga; biba birahuye, cyane cyane ko Album yanjye izaba iya East Africa donc ni yo mpamvu nabyemeye kuko ndi gukorana songs n'abaririmbyi bo muri aka karere ka East and Central Africa."


Gaby Kamanzi ahugiye mu gukora indirimbo zirenga umupaka w'u Rwanda

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU MUTIMA' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND