RFL
Kigali

Rubavu: Impinduka mu irushanwa Little Paris Super Star 1 rigeze mu cyumweru cya 4

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/02/2020 11:35
0


Irushanwa rya Little Paris Super Star rikomeje guhindura indi sura. Abafana bagereranywa n'aba Rayons sports ni bo bakomeje kwitazwa n'abahanzi nk'uko byagaraye mu cyumweru cya 3 cy'iri rushanwa. Kugeza ubu impinduka zikomeye zikomeje kugaragarira mu bagize akanama nkemurampaka.



Mu karere ka Rubavu hakomeje kubera irushanwa ryiswe Little Paris Super. Iri rushanwa rikomeje kugaragaza udushya binyuze mu bahanzi ubwabo ndetse no mu kanama nkemurampaka ubwako. Kuva ku munsi wa mbere w'iri rushanwa havamo umunyamuziki Tyboo wari mu bagize akanama nkemurampaka hagiye hagaragaramo impinduka zagiye ziba mbi ku ruhande rumwe dore ko mu cyumweru cya kabiri yewe n'icya gatatu atagaragaye bikaza  guteza ikibazo mu cyumweru cya kabiri cy'iri rushanwa.

Abagize akanama nkemurampaka bagize guhuzagurika kwavuyemo kwiba amajwi y'umuhanzi Pc One G Dedartist bitwaje ko ari umuraperi nk'uko twabitangarije n'umwe muri bo utarifuje ko twamuvuga izina wavuze ko nyuma yo kubura uyu musore Tyboo bagize guhuzagurika bigashimangirwa n'uko kuva yagenda bisa n'aho habuze umusimbura ku buryo buhoraho.


Jeff ibumoso, Mc , Sages B na Washine (GodMembers Team)

Mu gukomeza kurebera hamwe impinduka z'iri rushanwa turajya mu cyumweru cya gatatu. Abafana bitwaje ibyapa byanditseho amazina y'abahanzi babo ni byo byigaragaje. Muri iki gitaramo cyatangiye ku isaa moya n'igice z'ijoro, byageze saa kumi nebyiri itsinda ry'abafana ba NTZiyo GodMembers bigaragaje n'ibyapa byabo.

Saa moya n'igice z'ijoro impinduka mu bagize akanama nkemurampaka ni ho zagaragaye kuko habayeho gutegereza Producer Peter. Uyu mugabo wagiye adasezeye bagenzi be yahise asimburwa na Jeff akorana na Bobo na Shakira. Umuhanzikazi Gold Kush na Sages B bari mu itsinda rya Gatatu muri Little Paris Super Star ntibabashije gukomeza. Mu gihe irushanwa ritangira Gold Kush yari yabwiye INYARWANDA ko igikombe giteganyijwe ari icye.

Gold Kush wahabwaga amahirwe yo gukomeza byarangiye atashye, hakomeza itsinda Cool Guys na na NTziyo God Members Team. Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere ubwitabire bw’abakobwa buri hasi cyane aho mu bahanzi hafi 45 abakobwa batatu (3) aribo biyandikishije baza no gukomeza nyuma y’icyiciro cya mbere cyatoranyijwemo abahanzi 24 bashyizwe mu byiciro bitandatu.


                                         Itsinda rya  Cool Guys

Kugeza ubu amatsinda atatu muri atandatu ni yo amaze guhatana hashakishwa uzegukana iri rushanwa rya Little Paris Super Star 1 rizajya riba buri mwaka. Little Paris Super Star ni irushanwa ryateguwe n’akabari ka Little Paris Beach ku bufatanye na Easy and Possible rigamije kuzamura umuziki mu karere ka Rubavu. Kuri uyu wakane tariki  27 Gasyantare 2020 harakomeza itsinda rya kane rigizwe na Holly Gigi 13, Cobra 14, Nandy June 15, Naaz 16.


Urupapuro rw'ubutumire mu gitaramo gisezerera abahanzi mu cyumweru cya 4 cy'irushanwa Little Paris Super 1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND