RFL
Kigali

Mulu Kinfe Hailemicheal ukomoka muri Ethiopia yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2020 15:25
0


Kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, hakinwe agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2020’ aho abasiganwa bahagurukiye i Kigali basoreza i Huye ku ntera y’ibirometero 120,5, kegukanwa n’umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemicheal ukinira ikipe ya Nippo Delko Province akoresheje 3h03’21”.



Abasiganwa bahagurukiye hafi ya rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, imbere y’inyubako y’Ubucuruzi ya Muhima Investment Corporation (MIC). Ni agace kakinwe n’abakinnyi 79, barimo 15 b’abanyarwanda.

Agace kava  Kigali kajya Huye gafite amateka akomeye cyane muri Tour du Rwanda byumwihariko  kubakinnyi b’Abanyarwanda kuko mu mateka yiri siganwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009, Akarere ka Huye kamaze gusorezwamo agace inshuro umunani (8). Eshanu muri zo uwegukanye aka gace ni nawe wegukanye Tour du Rwanda nk’uko byagendekeye Jelloul Adil ukomoka muri Maroc mu 2009, Darren Lill mu 2012, Areruya Joseph mu 2017, Mugisha Samuel mu 2018 na Merhawi Kudus mu 2019.

Ni agace abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye bayobora inshuro nyinshi ariko babaga bari kumwe n’abandi banyamahanga babacungiraga hafi, Mugisha Moise, Joseph Areruya na Mugisha Samuel bakunze kugaragara mu gikundi kiyoboye.

Abreha wari wasize bagenzi be, habura ibirometero bitatu bagere ku murongo basorezaho, abakinnyi barimo Girmay, Munyaneza Didier na Kinfe bacomotse muri bagenzi babo barasatira cyane birangira umunya Ethiopia Lulu Kinfe Hailemicheal ukinira ikipe Team NIPPO DELKO yo mu Bufaransa abatanze ku murongo  aho yakoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 21.

Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi ni Munyaneza Didier ukinira Benediction Ignite wabaye uwa Kane akaba anganya ibihe n’uyu utwaye aka gace kuko bahagereye rimwe.

Areruya Joseph ni we munyarwanda wegukanye iri rushanwa ritaragera ku rwego rwa 2.1, uyu munsi yabaye uwa Cyenda akaba ari we mu munyarwanda wa kabiri muri aka gace ka Kigali- Huye.

Byukusenge Patrick uyu munsi wahatanye cyane, we yasoje ku mwanya wa 16 mu gihe Fedorov watwaye agace k’ejo we yasoje ku mwanya wa 33.

Urutonde rusange ruracyayobowe na Fedorov ukomoka muri Kazakhstan akinira ikipe ya Vino-Astana Motors, akaba arusha umukurikiye amasegonda 15.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Byukusenge Patrick uri ku mwanya wa Gatanu, aho arushwa n’uwambere amasegonda 21.

Dore uko ibihembo byatanzwe mu gace ka kabiri ka Kigali -Huye (120,5 km)

1. Stage Winner: Hailemichael Mulu (Ethiopia, Nippo Delko Marseille)

2. Yellow Jersey: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors , Kazakhastan)

3. Best Climber of the day: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors/ Kazakhastan)

4. Sprinter of the day: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors/Kazakhastan)

5. Best Young Rider: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors/ Kazakhastan)

6. Best Combative Rider: Abreha Negasi Haylu (Team Ethiopia)

7. Best African Rider:Henok Mulueberhan (Erythrea, Nippo Delko Marseille)

8. Best Rwandan Rider: Byukusenge Patrick (Rwanda, Benediction Ignite)

9. Best Team: Vino Astana Motors (Kazakhastan)

Kuri uyu wa Kabiri Tour du Rwanda 2020 irakomeza hakinwa agace ka Gatatu, aho abasiganwa bazahaguruka mu karere ka Huye berekeza mu karere ka Rusizi, ku ntera ingana n’ibirometero 142.

Iri siganwa biteganyijwe ko rizasozwa tariki 01 Werurwe 2020, ubwo hazaba hamenyekana uwahize abandi mu duce umunani tuzakinwa, tungana n’ibirometero 889 muri rusange.


Mulu yegukanye agace ka Kigali-Huye

 

Abakinnyi ba SACA bagaragaje guhatana muri aka gace



Abanyarwanda bakunze kugaragara mu gikundi kiyoboye isiganwa


Mu nzira abakunzi b'umukino w'igare bari benshi



Fedorov aracyambaye umwenda w'umuhondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND