Tariki ya 16/02/2020 inkuru mbi yatashye mu mitima y'abakoresha mudasobwa ndetse na telefone nyuma yo kumva ko umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa, Umunyamerika, Lawrence Gordon Tesler (Lary Tesler) yatabarutse. Ese uyu mugabo yari muntu ki?
Uyu mugabo yavutse kuwa 24 Mata 1945 atabaruka kuwa 16 Gashyantare 2020. Uretse ubu buryo butatu, Lary Tesler yavumbuye n’ubundi bwo gushaka (Find) no gusimbuza buzwi nka ’Replace’. Tesler yari inzobere mu bijyanye n'imikorere ya mudasobwa ndetse n'uburyo zivugana n'abantu akaba yaragiye akora udushya twinshi gusa utwamamaye ku zina rye ni ubu twavuze haruguru.
Magingo aya abantu bose bakoresha mudasobwa na telefone bababajwe n’urupfu rwa Lary Tesler cyane cyane abanyeshuri dore ko ngo yabafashije mu koroshya imyigire yabo kuko ngo ubu buryo bwaborohereje guterura no gukopiya.
Sobanukirwa ubuvumbuzi bw’uyu mugabo wataburutse
Uyu mugabo
wavumbuye ubu buhanga yakoreye ibigo Xerox PARC, Apple, Amazon na Yahoo. Copy ni uburyo bukoreshwa mu ikoranabuhanga
rya mudasobwa ndetse na telefone aho bufata inyandiko cyangwa ikindi kintu
nk’indirimbo, amafoto,… n’icyumba (folder), bukazijyana mu wundi mwanya na mwanya wundi zikawugumamo ndetse ikiza ni iki kintu giteruwe kiguma aho cyari kiri ndetse n'aho kigiye
kikagumana umwimerere wacyo.
Paste Bwo ni uburyo bwo gutereka ikintu
ahantu mu gihe umaze kukivana hantu ukoresheje Copy.
Cut Bwo ni uburyo bujya gusa na ‘copy’ gusa bwo iyo
iteruye ikintu ahantu aho cyari kiri ntabwo kihasigara nk'uko kuri copy bigenda.
Na hano kukigeza mu mwanya ushaka ni uko ukora paste.
Gusa benshi
mu nzobere nubwo basa n'abarwanya ubu buvumbuzi bavuga ko bwafashije benshi kuko
uyu mugabo yazanye ubu buryo buza bukemura ibibazo byinshi. Kuko ni kenshi
abantu batindaga cyangwa bamwe bikabagora guhanahana ibikorwa bimwe na bimwe
urugero nk'ibitabo cyangwa izindi documents.
Ese Lawrence Gordon Tesler wabaye icyamamare akaba umunyabigwi yize ibiki?Tesler yakuriye muri New York amashuli yisumbuye yayize mu ishuli Bronx High School of Science aha yaharangije mu 1961. Nyuma yaje kujya kwiga muri kaminuza ya Stanford aha yari afite imyaka 16 aza kujya mu ishami ry’imibare gusa kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu bijyane n’ubumenyi bwa mudasobwa byamutije umurindi aza kuba inzobere.
Ubwo yari atarajya kwiga muri kaminuza yanditse algorithm
yatangaga imibare yisubira cyangwa iyi benshi tuzi nka Prime number ahita abona amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye na mudasobwa
by'igihe gito muri kaminuza ya Colombia. Nyuma uyu mugabo yaje kuba umuhanga
kuko amaze gutangira kaminuza yakomeje kujya yitabira amasomo y'igihe gito yo
kwiga ubu bumenyi.
Kuyu wa 16 Gashyantare 2020 ni bwo inkuru mbi yatanshye mu mitwe y’inzobere muri mudasobwa ndetse n’abandi bose bakoresha mudasobwa ivuga ko uyu mugabo atagihumeka umwuka w'abazima.
TANGA IGITECYEREZO