RFL
Kigali

Miss wa Vision! Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/02/2020 1:35
0


Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa! Urugendo rw’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco rushyizweho akadomo. Miss Rwanda 2020 ni Nishimwe Naomie.



Tariki ya 22 Gashyantare 2020 ni umunsi wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake bari mu mpande zitandukanye z’Isi. Amatsiko yari menshi bose bashaka kumenya ‘Miss wa Vision’.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu abafite ababo bari mu irushanwa n’inshuti n’abakurikira irushanwa berekeje ku nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ahagomba kubera umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda.

Ibyishimo, igishyika n’ubwoba ni byo byari ku mitima ya benshi bibazaga uko biri burangire, niba uwo bashyikiye aza kwigaragaraza akabahesha ishema, impundu zikavuga iwabo. Bari bakoze ku byapa byamamaza, imipira iriho amafoto y’abo bashyigikiye, amafirimbi n’urwamo rwinshi byahanganaga n’umuziki wasunikwaga na DJ Ira.

Nimwiza Meghan wari umaranye umwaka iri kamba, yari yabukereye  mu ikanzu nini cyane y’umutuku, azi neza ko arara arihaye nyiraryo akamukorera mu ngata. Hari na ba Nyampinga bo mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzaniya na Botswana, Miss Ghana n’igisonga cye cya kabiri, Miss Burundi, na Miss wa Soudan y’Epfo.


Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Mu cyumba cya Intare Conference Arena kandi harimo abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y”urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki n’abandi.

Ntarindwa Diogene, Umurerwa Evelyne, Mutesi Jolly, Sherrie Silver na Munyaneza James ni bo bifashishijwe ngo bakemure impaka hagati y’aba bakobwa b’imbavu ndende n’ibitekerezo birimo inyurabwenge.

Abakobwa bahatanye ari 19 kuko umwe muri bo Ingabire Jolie Ange atabashije gukomezanya nabo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi yagize. Batangiye biyerekana bose bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’umukara, hakurikiraho umwanya w’ibibazo aho umukobwa yatomboraga nomero y’ikibazo akagisubiza mu rurimi yifuza.

Evelyne Umurerwa na James Munyaneza ni bo bakemurampaka babajije gusa. Umwe yabazaga mu Kinyarwanda undi mu Cyongereza. Nyuma y’uyu mwanya w’ibibazo akanama nkemurampaka kagiye kwiherera mu gihe ibirori byari bikomeje  aho Itorero Inganzo Ngari ryafatanyije n’abakobwa bahatanaga kwerekana imbyino.

Umwanya wo gutangaza abakobwa 10 bakomeza n’abandi icyenda bagombaga kurangiriza urugendo rwabo aho.

Nishimwe Naomi ni we wakomeje bwa mbere abikesha ko yatowe cyane kuri interineti na telefone. Abandi ni Umutesi Denise [Nimero 43], Gaudence Ingabire [Nimero 8], Umwiza Phiona [Nimero 47], Mutegwantebe Chanice [Nimero 27], Irasubiza Alliance [Nimero 11], Teta Ndenga Nicole [Nimero 35], Musana Teta Hense [Nimero 26],  Umuratwa Anitha [Nimero 42] na Akaliza Hope [Nimero 1].

Aba bakobwa 10 bongeye bahabwa umwanya wo kujya imbere y’akanama nkemurampaka bavuga imishinga yabo mu ndimi bisanzuyemo. Barangije nabwo bagiye kwiherera ngo baze batanganze batatu bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.

Nyuma y’umwanya muremure abantu bategereje, abakemurampaka bavuye kwiherera hatangajwe abakobwa batsinze bahereye kuri Miss Heritage wabaye Teta Ndenga Nicole, Miss Congeniality Ingabire Diane, Miss Popularity Irasubiza Alliance ahita ahembwa na MTN amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbu 500, Miss Photogenic Nishimwe Naomie ahita ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200.


Nishimwe Naomie yabaye Miss Rwanda 2020 anambikwa ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto

Igisonga cya kabiri yabaye Umutesi Denise ahembwa miliyoni n’ibihumbi 200 ndetse yemererwa no gusohokera muri Hoteli Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Igisonga cya mbere yabaye Umwiza Phionna wahembwe miliyoni imwe n’ibihumbi 200 akazakorana na Multi Design Group ndetse yemererwa gusohokera muri Lapalisse Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Nishimwe Naomi ni we wabaye Miss Rwanda aho yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi, itike y’indege ijya Dubai n’ibindi bitandukanye.

Nishimwe Naomi yabaye Miss Rwanda 2020 asimbura Nimwiza Meghan


Irasubiza Alliance yabaye Miss Popularity asimbura Mwiseneza Josiane

Umwiza Phionnah ni igisonga cya mbere

Umutesi Denise ni igisonga cya kabiri

Miss Rwanda 2020 hamwe n'ibisonga bye


Teta Ndenga Nicole ni we wabaye Miss Heritage 2020


Ingabire Diane ni we wabaye Miss Congeniality 2020






Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda 2020


Ba Nyampinga ba 2019 basimbuwe




Dj Ira ni we wasusurukije umwanya munini abitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND