RFL
Kigali

Abasore ngo bafatiye ingamba abakobwa babasaba kubashyira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/02/2020 14:55
0


Muri iki gihe uko ikoranabuhanga ritera imbere ni nako rihindura byinshi haba no mu rukundo. Hari ubwo abakundana babigaragaza mu buryo butandukanye burimo no gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye.



Iyo umwe mu bakundana abonye umukunzi we akunze kumushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, hari ababifata nk’aho ari ukugaragaza ko atewe ishema no kuba amukunda ndetse akaba anagaragaza ko amwiyumvamo.

Gusa iyi ngingo yo kuba gushyira umuntu ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza urukundo ntivugwaho rumwe, hari abagaragaza ko bikundwa n’abakobwa kuruta uko umuhungu yabikenera.

Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko umuhungu wamupostinga cyangwa utabikora ntacyo biba bimubwiye, gusa ngo abakobwa iyo utamupostinga abifata nko kuba udashaka ko abandi umubangikanya nabo babona ko umukunda.

Uwitwa Justin Mugisha yagize ati : “Ku bakobwa iyo utamupostinze ntimwakiranuka, gusa bituma hari abahungu babikora byo kwikiza umukobwa kuko azi ko abikunda.”

Muri uku kwikiza abakobwa, ngo umuhungu amara gupostinga umukobwa agahita ahagarika abandi bose (uburyo bwo ku bloka abantu bandi ntibabashe kubona amafoto washyize kuri status zawe). 

Ibi ngo bituma umukobwa areba yabona ko wamushyize kuri status akishima nyamara ngo abenshi ntibaba bazi iri banga ry’uko ari we wenyine uri kubona ko yashyizwe kuri uru rukuta.

Uwitwa Hertie we yagize ati “Abakobwa babikunda kubi. Ni yo mpamvu akenshi abasore iyo bashaka kwigarurira umukobwa babashyira kuri status zabo bakajya bandikaho amagambo meza yo kubataka, iyo bimaze iminsi ukamusaba kuza kugusura aza atazuyaje.”

Abenshi mu bo twaganiriye bahuriza ku kuba urukundo buri wese agira uburyo bwe bwo kurugaragaza, gusa ngo ingingo yo gukunda gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga yo isa nk’aho yihariwe n’abakobwa kuko abahungu bitabashishikaza.

Ngo abantu bakwiye kumenya ko kuba umuntu yagushyira kuri izi mbuga atari byo bigaragaza urukundo kuko hari ababikora byo kwikiza hakaba n’abababikora bagamije ko ushwana n’uwo ukunda.

Buri muntu wese agira ubwe buryo bwo gukunda no gukundwa cyane ko hari n’ababa bashaka ko umubano wabo ubaho mu ibanga nyamara ntibiba bivuze ko atagukunda n’ubwo hari n’ababa babifitemo impamvu zindi zibyihishe inyuma zirimo nko kuba afite abandi benshi abeshya nkawe, kuba ashobora kuguhemukira akifuza ko bitazamenyekana n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND