RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka Korali Hoziana imaze imyaka 40 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/02/2020 14:16
0


Korali Hoziana imaze imyaka 40 yagiranye bwa mbere ikiganiro n’itangazamakuru aho bigaga ku kugeza ubutumwa kuri bose hifashishijwe itangazamakuru ndetse baboneraho no kugeza ku bakunzi babo umuzingo wa 12 w’indirimbo nshya z’amajwi z’iyi korali bise "Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu”.



Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, ku mudugudu wa Nyarugenge, muri paruwasi ya Nyarugenge. Ikiganiro iyi korali yagiranye n’itangazamakuru kibanze ku bijyanye no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuri bose hakoreshejwe itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyari gifite intego ivuga ku kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kure aho umuyobozi w’iyi korali bwana NDUNGUTSE Fabien avuga ko itangazamakuru rifite aho rihurira na Bibiliya aho cyera Imana yarikoresheje inshuro nyinshi n'ubwo yarikoreshaga mu buryo butandukanye n’ubwo twe turikoresha.

Yagize ati”Itangazamakuru ryacu muri ibi bihe rifite ho rihurira na Bibiliya kuko Imana yamaze gutanga icyo kuvuga kandi kitazigera gita agaciro, itangazamakuru rero rifite umumaro mu ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo cyanemuri iki gihe turimo.”


Bamwe mu baririmbyi ba korali Hoziyana

Ni muri urwo rwego rero Umuyobozi akomeza avuga ko bahamagaye itangazamakuru kuko rifite imbaraga kuruta korali aho usanga korali ibasha kubwira abantu bacye ariko iyo hifashishijwe itangazamakuru ubutumwa bugera kuri bose aho baba bari hose.

Mu banyamakuru bafashe ijambo muri iki kiganiro, bagarutse cyane ku gushimira Korali Hoziana ku ntambwe nziza bateye yo kwifashisha itangazamakuru mu guteza imbere umurimo w’Imana, ibintu bitari bimenyerewe

Muri iki kiganiro kandi umuyobozi wa korali Hoziana yaboneyeho umwanya wo kumurikira abanyamakuru umuzingo mushya wa 12 w’amajwibise” Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu” ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 11 zirimo iyitwa Nta jambo,Iherezo, Baratunguwe n’izindi.

Korali Hoziyana yavutse mu 1978 yitwaga Korali Gasave mu itorero rya ADEPR Gasave ku Gisozi. Urusengero rwa Nyarugenge rumaze kuzura mu 1980 ni bwo yatangiye umurimo ari abaririmbyi bagera kuri 20 gusa nibwo iyi Korali yaje kwitwa Hoziyana maze itangira umurimo ubwo ikoresha amapendo ndetse n’ingoma z’uruhu.

Muri uyu mwaka wa 1980 ni bwo yakoze album ya mbere yitwaga "Maranatha" ikorerwa muri Centre franco Rwandais, maze igurwa n’umushoramali. Nyuma yaje kugura ibyuma bya Orchestre yitwaga Vox Montana yabaga ku Kimisagara maze abacuranzi bayo baza gukizwa bakora umurimo wo kuyicurangira.



Korali Hoziyana ivuga ko itangazamakuru rifite aho rihurira na Bibiliya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND