RFL
Kigali

Bruce Melodie, King James, Igor Mabano mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2020 17:27
0


Abahanzi bagezweho kandi bakunzwe barimo Bull Dogg, King James, Bruce Melodie, Butera Knowless n'abandi bashyizwe ku rutonde rw'abazasusurutsa abazitabira isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020.



Umugeni ageze ku irembo ni mwugurure! Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda 2020 itangire. Abanyonzi babica bigacika mu ikipe y’igihugu y’amagare bakigaragaza bigatinda.

Ingengabihe igaragaza ko izatangira ku wa 23 Gashyantare 2020 imare iminsi 8 abakinnyi bazenguruka Intara zitandukanye basoreze mu Mujyi wa Kigali hamenyekana uwegukanye irushanwa.

Tour du Rwanda aho ibereye ihasiga ibyishimo by’inyongera bitangwa n’abahanzi b’intoranwa buri mwaka.

Kuri iyi nshuro abazitabira kureba iri siganwa bazasusurutswa n’umuraperi Bull Dogg umaze igihe mu muziki, King James ukunzwe mu ndirimbo z’imitoma, Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo ‘Fresh’.

Davis D ukunzwe mu ndirimbo ‘Dede’, Igor Mabano witegura kumurika Album ‘Urakunzwe’, ‘Nel Ngabo wa Kina Music wigaragaje mu 2019 ndetse na Knowless Butera uherutse gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Mu 2017 ni bwo bwa mbere habaye igitaramo cya Tour du Rwanda, icyo gihe cyabereye i Nyamirambo. Mu 2018 ibi bitaramo nk’ibi byatanze ibyishimo kuri benshi b’i Musanze, Kigali n’ahandi.

Mu 2018 ibitaramo bya Tour du Rwanda byasusurukijwe n’abahanzi barimo Igor Mabano, Knowless Butera, Dream Boys, Social Mula, Riderman ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu gucuranga.

Mu 2019 hataramye Dream Boys, Knowless Butera, Igor Mabano, Socila Mula, Ama G the Black, Sintex, Davis D, Siti True Karigombe ndetse na Riderman

Tour du Rwanda 2020 izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda; Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12. Rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km

Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo "Fresh"

Butera Knowless mu bahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya Tour du Rwanda

Tour du Rwanda isiga ibyishimo muri buri gace ibereyemo

Igor Mabano witegura kumurika Album "Urakunzwe" azaririmba muri Tour du Rwanda 2020

Davis D uherutse gusohora indirimbo yise "Dede"

Nel Ngabo ukunzwe mu ndirimbo "Nzagukunda"

King James na Bull Dogg bazaririmba muri Tour du Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND