RFL
Kigali

Inama 7 z’uburyo wakwizihizamo Saint Valentin uri ingaragu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/02/2020 10:41
2


Hari abantu bibwira ko Saint Valentin ari iy’abantu barenze umwe bari mu rukundo cyangwa abashakanye nyamara n’umuntu w’ingaragu ashobora kuyizihiza. Ikiba ari ingenzi ni uko ufite urukundo muri wowe.



Kwizihiza uyu munsi w’abakundana rero si uguhana impano zitandukanye gusa cyangwa gutembera ku bakundana. Tariki ya 14 Gashyantare ni n’umunsi ugomba kuzirikanamo abantu bose ushobora kuba ufitiye ibyiyumviro ku mutima baba inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe.

Niba rero udafite umukunzi wihariye ngo mwizihizanye uyu munsi, hari uburyo wawunezerwamo kandi uri wenyine bikagenda neza.

1. Gutanga udukarite twanditseho amagambo atandukanye

Singombwa ko muba muri ikupure (couple) kugira ngo mwizihize uyu munsi. Ushobora gutanga udukarite twanditseho amagambo atandukanye ukaduha inshuti zawe, abo mwigana, abavandimwe n’abandi bantu ba hafi yawe. Kwishimana n’inshuti zawe biba byiza cyane. Ushobora no kugura izi karita nawe ukazibika iwawe ukaba uri gusoma no kuryoherwa n’amagambo yanditseho kuri uyu munsi.

2. Ushobora gufata akanya n’abo ukunda

Kuba udafite umukunzi wihariye ntibikuraho ko ufite abandi bantu ukunda mu buzima bwawe. Ushobora kumarana akanya nabo mukishimana mukaganira bigatinda, byaba ngombwa mukanasangira. Kumarana akanya n’aba wiyumvamo barimo n’umuryango wawe ni amahirwe yo kubereka ko unabitayeho kandi ubazirikana.

Ushobora kujyana nabo muri resitora, mushobora gutegura ibirori byanyu ubwanyu, mushobora kurara mutaramiye iwawe muganira, mwajya kubyina n’ibindi bituma ugaragaza ikiri ku mutima wawe kuri bo.

Si ku bakundana gusa cyangwa abashakanye kuko uyu munsi ni uburyo bwiza bwo kongera guhura n’inshuti zawe za kera. Gerageza kwihuza n’umuntu ushaka ko mwongera kuvugana haba kuri email, ubutumwa bugufi kuri telephone, imbuga nkoranyambaga n’ahandi.

3. Nezezwa no kuba uri ingaragu

Wibuke ko kuba ingaragu bigira ibyiza byinshi. Uba wemerewe gukora icyo ushaka cyose, uba ugomba kwita cyane ku bintu uzi ko bituma wishima, ukisanzura igihe utegura gahunda zawe kuko ntawe uba uguha amabwiriza yandi, ugakoresha amafaranga yawe uko ubyifuza mbese ugafata ibyemezo byose uko ubyumva. Kuri saint Valentin rero igihe uri ingaragu ni cyo gihe ngo uryoherwe no kuba wigenga.

4. Fata umwanya wo kwitekerezaho

Ni cyo gihe ngo urebe ahari intege nke kuri wowe, imbaraga zawe ibyo wishimira n’ibindi byose utajyaga ufata umwanya wo gutekerezaho nkawe ubwawe bityo urebe n’ingamba ufite kuri ejo hazaza hawe. Ibi bikorwa, bituma wiyibuka ukumva ko uri mwiza ukumva n’uburyohe bwo kuba ingaragu.

5. Ugomba kwiha impano

Nta buryo bwiza bwo kwizihiza Saint Valentin nko gukora ibyo ukunda. Hari uburyo rero wakora ukiha impano y’ibyo ukunda. Kumva no kureba filime ukunda, gusoma ibitabo ukunda, kujya koga niba ubikunda, kurya ku kintu wari umaze iminsi wizigamira, kurya ifunguro ukunda uwo munsi, gukorera urugendo ahantu ukunda, kwandika muri agenda yawe, kubyina imbyino ukunda n’ibindi bikuganisha ku munezero.

6. Ugomba kwibuka ko ari umunsi nk’iyindi

Buri wese agira uko yumva ibintu. Hari ababona uyu munsi nk’usanzwe hari n’abawufata nk’umunsi ukomeye kandi udasanzwe. Kuki utatekereza ko tariki ya 14 Gashyantare ari umunsi nk’indi yose bityo ukishyiramo ko niba utari buge gutembera kubera ubushobozi cyangwa izindi gahunda, utajyayo ngo ni uyu munsi? Ibi bishobora gutuma ukomeza ubuzima bwawe busanzwe nk’aho ntacyabaye.

7. Shaka ubufasha

Niba koko kuri uyu munsi wa Saint Valentin cyangwa undi munsi wose wumva utameze neza, biba ari ngombwa gushaka ugufasha akakuba hafi. Bigufasha kugaragaza uko wiyumva, ukaba waganira n’inshuti yawe, abo ukunda, abajyanama bawe cyangwa mwarimu wawe.

Uyu munsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin (Valentine's Day) ntabwo ari uw’abari mu rukundo gusa. Ni n’umwanya wo kwiyumvamo abandi n’ibindi byose biguha umunezero mu buzima bwa buri munsi harimo n’abo muhorana cyangwa abo wiyumvamo n’ibyo ukunda muri rusange.

Kuri uyu munsi hari abari gutebya ko bashaka n’abakunzi b’abatirano ariko ntibabe bonyine, nyamara ushobora kwizihiza uyu munsi ukanezerwa kabone n’ubwo waba uri ingaragu.

src:Jeunessejecoute.ca






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank4 years ago
    Cyokoze muransetsa peee ngo ugomba kwiha impano!!!!!urwana Niki se hahhhhhh
  • Baba4 months ago
    Ese ubu koko wabaho namukobwa muzaserukana kuri saint valantine.





Inyarwanda BACKGROUND