RFL
Kigali

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo "Valentine" yibutsa ko buri munsi ari uw'urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 10:32
0


Mu gihe abanyarwanda n’abandi bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin buri wa 14 Gashyantare, umuhanzi Andy Bumuntu yasohoye indirimbo nshya yo kwizihiza uyu munsi yibutsa abantu ko buri munsi ari uw’urukundo.



Andy Bumuntu yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Ndashaje”, “Mukadata”, “Appreciate”, “Umugisha” kugeza kuri ‘Fenty’ yari aherutse gusohora.

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin ariko ko abantu bakwiye kuzirikana ko buri munsi wose ari uw’urukundo. Yavuze ko yayituye abantu bose bafite abo bakundana nabo ndetse n’abandi.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwibutsa ko buri munsi ari u'wurukundo. Iyi ndirimbo nyituye abantu bose kuri uyu munsi w’abakundana ndetse n’abandi baza kuyikunda. Imana ibahe umugisha.”

Muri iyi ndirimbo nshya uyu muhanzi aririmba abwira umukobwa ko atazigera amubabaza kandi ko abo mu muryango we bamwishimiye ku buryo ahora yibuka uburyo se na nyina bamubwiye kumwitaho nyuma y’uko abasuye.

Andy Bumuntu ari mu bahanzi baherutse kuririmba mu gitaramo cyinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya cya East African Party 2020 cyabereye muri Kigali Arena. Ari mu bahanzi batatu bishimiwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi kandi aherutse kuririmba mu ndirimbo 'Mama shenge' ya Chorale Christus Regnat yanaririmbyemo umuhanzi Rugamba Yverry witegura kumurika Album kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 mu gitaramo kibera muri Camp Kigali.

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite ufite ijwi ry’umwihariko. Aherutse kubwira INYARWANDA, ko yitegura kumurika Album ye ya mbere yakubiyeho indirimbo ziranga urugendo rwe amaze mu muziki.

Yanatangiye ibitaramo mu Ntara zigize u Rwanda byo kumenyakanisha iyi Album. Igitaramo cya nyuma kizabera mu Mujyi wa Kigali. Aho anyura aririmba afatwa amafoto n’amashusho azifashisha amurika iyi Album.

Iyi mu ndirimbo nshya yasohoye mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Flyest Music ikorerwa muri The Sounds Studio.

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo nshya yise "Valentine"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "VALENTINE" YA ANDY BUMUNTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND