RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2020 10:54
4


Kizito Mihigo wari uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, biravugwa ko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 13/02/2020 aho bivugwa ko yari atorokeye mu gihugu cy’u Burundi.



Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yabwiye INYARWANDA, ko ‘bakiri gukurikirana iby’aya makuru’. Telefone ngendanwa ya Kizito Mihigo ntabwo iri ku murongo. Kuva kuri uyu wa Gatatu Kizito Mihigo ntari gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera mu Karere ka Nyaruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko Kizito Mihigo yabonwe n’abaturage ari mu gashyamba abura iminota nk’icumi ngo yambuke umupaka ajya mu Burundi.

Yagize ati “Uko byagenze Kizito nyine bamubonye ahantu aryamye mu gashyamba ari impande y’umupaka, mbese haburaga nk’iminota nk’ingahe ngo yambuke umupaka. Hari hasigaye nk’iminota 10 wenda; hagati y’itanu n’icumi.”

Uyu muturage usanzwe ukora akazi ko gusudira yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi. Yavuze ko Kizito yafashwe afite igikapu kinini, yambaye imyenda y’imbeho ndetse n’amataratara.


Kizito yari afite igikapu kinini ubwo yafatwaga

Ngo Kizito yashatse gutanga amafaranga ibihumbi 300 Frw kugira ngo bamwambutse ariko abaturage bihutira kubibwira inzego z’umutekano. Ati “Yashatse kubaha ibihumbi 300 Frw baranga, bahamagara abasirikari nyine.”

Yavuze ko ubwo Kizito Mihigo yafatwaga n'inzego zishinzwe umutekano, hari abantu batari bacye barimo abaturage n'abanyeshuri. Yavuze ko nyuma yo kumufata bahise bamujyana bamwicaza hafi n’ikigo cya Gisirikare.

Muri Nzeri 2018 ni bwo Kizito Mihigo yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yarakatiwe gufungwa imyaka 10 y’igifungo muri gereza, akaza gusaba imbabazi aho yemeraga ibyaha ashinjwa.

Yahamwe n’ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Bwa mbere Kizito Mihigo w’imyaka 37 agezwa imbere y’urukiko yahise yemera ibi byaha ndetse aboneraho no gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame. 

Ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo. Tariki 15 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri gereza ya Mageragere asubira mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.

Nyuma yo gufungurwa, Kizito Mihigo yatangaje ko yishimye cyane kuko agiye kubonana n'inshuti n'abavandimwe batari baherukanye. Yavuze kandi ko agiye kugerageza akiyubaka agashaka umugore.

Kuva yasohoka yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye harimo nka "Aho kugomba yaguhombya" yasohoye bwa mbere, "Vive le Pardon", "Le Pape Francois" n'izindi nyinshi.

Kizito Mihigo biravugwa ko yatawe muri yombi

SINIFUZA KO MWAFUNGWA MUTARARONGORA-KIZITO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe4 years ago
    Olala Kizito we urambabaje pe
  • Nkurunziza 4 years ago
    Mwiriweho neza, nonese impamvu yaba yamuteye gutoroka ni iyihe
  • serge4 years ago
    ark mbona ari mwebwe muremereza ibintu yaratorotse niki yari yibye habe no kuvuga ngo yarasohotse mugihugu atabifitiye uburenganzira kweri
  • birindabagabo jeanbosco4 years ago
    mbanje kubashimira ubushishozi mukorana.arikose unkuwo mugabo wafunguwe kumbabazi za perezida wurwanda akaba yongeye gukora amakosa ateganyirizwa iki?njye mbona atifuriza abanyarwanda amahoro. akwiyekubihanirwa bbikomeye.





Inyarwanda BACKGROUND