RFL
Kigali

Menya amateka, impamvu n’inkomoko by’umunsi wa Saint Valentin

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/02/2020 6:43
1


Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.



Umunsi wa Saint Valentin (Valentine's Day), abantu bawufata mu buryo butandukanye, ndetse hari na byinshi bitandukanye bigenda biwuvugwaho byaba iby’ukuri n’ibitari ukuri. Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye, bimwe mu bisobanuro by’ibiwukorwaho ndetse n’uko wizihizwa mu mpande zitandukanye z’isi.

Ku munsi wa St Valentin abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, impano zifatika n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda. Binavugwa ko Saint Valentin ari yo itangwaho bene aya makarita menshi nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli.

Kuki St Valentin iba muri Gashyantare (Février/February)?

Kuva mu bihe bya kera (Antiquité) umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke. Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).

Saint Valentin ni nde?

Muri Kiliziya Gatolika habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana bakicwa n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe. Hari mu kinyejana cya 3.

Muri abo ba Valentin babayeho harimo:

1. Valentin wa Roma: Uyu yari padiri, yicwa mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.

2. Valentin wa Terni: We yari umwepisikopi (Bishop), nawe akaba yarishwe ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.

3. Valentin w’umumaritiri wo mu Majyaruguru ya Afurika. Uyu nawe yarishwe ariko amateka ye ntazwi neza.

Muri aba ba Valentin 3, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’ umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikare uzongera gushaka. 

Ibi byatumye Valentin w’i Roma akomeza gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare nyamara umwami yari yaratanze itegeko ko nta musirikare uzongera gushaka umugore.

Byaje kumenyekana ibukuru Valentin arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “Biturutse kuri Valentin wawe” ….Uwo mukobwa bivugwa ko Valentin nawe yamwibonagamo.

Uko ni ko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (Le patron des amoureux). Biturutse ku ibaruwa yanditse irimo urukundo ndetse no gufungwa akananyongwa azira guharanira uburenganzira bw’abakundana.

Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye:

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira.

Mu kinyejana cya 14, ni bwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n'iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi. Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "Dos namorados"; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "Dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu ari abakundana batarashakana, ababana kabone n’iyo baba bakuze abenshi bagaragaza ko uyu munsi ugize icyo uvuze ku buzima bwabo.

Tubifurije umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin/Valentine's Day)

REBA HANO 'MAMA SHENGE' INDIRIMBO KORALI CHRISTUS REGNAT YAKORANYE NA YVERRY NA ANDY BUMUNTU MU KWIZIHIZA SAINT VALENTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Longolongo4 years ago
    Bavuga guterekera abantu bakiterera hejuru bati ni ibishitani. ibi nabyo kubyizihiza ni uguterekera. Ese ayo madini ko atwigisha ko dukwiye kubaha ubuyobozi kuko butangwa n'Imana umuntu wasuzuguye itegeko ry'umwami ahinduka mutagatifu ate? Uyu ndabona ari umunsi wa gipagani niba warasimbujwe itariki bahaga impano Imana y'uburumbuke.





Inyarwanda BACKGROUND