Minisiteri y'Ibidukikije imaze gutangaza ko bitarenze tariki ya 1 Werurwe 2020 inzego zose zigomba gukoresha ibirahure mu kunywa amazi aho gukoresha amacupa ya palasitiki akoreshwa rimwe akajugunywa.
Ministeri y'ibidukikije na REMA biri kugirana inama n’abanyamakuru ku itegeko rica ikoreshwa ry’ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa byangiza ibidukikije.
Aha baravuga ko gukoresha ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa ari ukwiteza igihombo.