Elyse ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’igiheburayo Elizabeth cyangwa se Elisheba bisobanura umwuzuro w’Imana
Nkuko umwe mu bakunzi bacu yari yabidusabye uyu munsi twifuje kubaha ubusobanuro n’imiterere by’izina Elyse
Ubusanzwe Elyse bisobanuro umwuzuro w'Imana, ushobor kuvuga Elyse cyangwa se Elisheba byose ni kimwe
Elyse rero ni umuntu uhora yishimye, wiyoroshya kandi udakunda amakimbirane, Ku bijyanye n’amarangamutima, Elyse ni umuntu wiyakira vuba ku byamubayeho byose yibwira ko ibyamubayeho ari byo byari biteganijwe kandi agakora uko ashoboye akabisohokamo vuba akabyibagirwa
Gusa nanone agira ubwoba bw’akanya gato ku bintu bimubayeho bimutunguye ku buryo muri ako kanya ashobora gukora icyo atatekereje ariko ntago abitindaho bihita bishira vuba
Ba Elyse bakunze kurangwa no kumenyera vuba, bakunda guhanga udushya, bazi gutanga amakuru, bareba ibintu byose mu ruhande rwiza kandi bagira igikundiro.
Iyo Elyse akiri muto, bisaba ko ababyeyi be bamuba hafi bakamufasha kwiyakira no kwakira ibimubayeho vuba ntibimutware umwanya bikamufasha cyane kudata umutwe
Src; journaldesfemmes.fr
TANGA IGITECYEREZO