RFL
Kigali

Bitunguranye FC Barcelone na Real Madrid zaviriyemo rimwe mu gikombe cy’Umwami - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/02/2020 10:25
0


Hari hashize igihe kirekire amakipe ya FC Barcelone na Real Madrid zisaranganya igikombe cy’Umwami muri Espagne, Kuko byibura wasangaga imwe muri izi kipe iri ku mukino wa nyuma buri mwaka. Ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane byatunguye benshi ubwo aya makipe yombi yasezererwaga rimwe mu mikino ya ¼.



Real Madrid iheruka gutwara Copa Del Rey mu mwaka wa 2014,yatunguriwe ku kibuga cyayo itsindwa ibitego 4-3 na Real Sociedad yarangije umukino ari abakinnyi 10, nyuma y’ikarita itukura yahawe Andoni Gorosabel ku munota wa 90 w’umukino.

Real Sociedad niyo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 22 w’umukino ibifashijwemo n’umwana wa Real Madrid,Martin Odegaard 22, igice cya mbere cy’umukino kirangira iyoboye ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Iyi kipe yateye umupira wok u rwego rwo hejuru,yatangiye igice cya kabiri iri hejuru bituma Alexander Isak yinjiza ibitego bikurikiranye ku munota wa 54 n’uwa 56 mu gihe uwitwa Merino ariwe watsinze icya kane cy’agashinguracumu ku munota wa 69.

Madrid yari imbere y’abafana bayo yabonye igitego cya mbere imaze gutsindwa 3-0,ibifashijwemo na Marcelo ku munota wa 59. Rodrygo yatsinze icya kabiri kuwa 82 hanyuma Nacho atsinda icya 3 ku munota wa 93.

Muri uyu mukino VAR yanze igitego kuri buri ruhande ndetse waje kurangira Sociedad ihawe ikarita itukura yahawe Andoni Gorosabel ku munota wa 90, umukino uri kugana ku musozo.

Ku rundi ruhande,Messi na bagenzi be bahuye n’uruva gusenya kuko batsinzwe igitego 1-0 ku munota wa nyuma na Athletic Bilbao yari ku kibuga cyayo, mcyatsinzwe na Inaki Williams.

Ibi bikaba byaje bisanga umwuka mubi wari muri iyi kipe wo kutumvikana hagati ya Lionel Messi na Eric Abidal uri mu buyobozi bw’iyi kipe, hakaba kandi haranavutse kutumvikana mbere yuyu mukino batsinzwemo na Bilbao, hagati ya Messi na n’umunyezamu Ter Stegen, bikaba bifatwa nk’ikiza kiri muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

FC Barcelona ifite iki gikombe inshuro 30 mu gihe Real Madrid igifite inshuro 19 mu gihe iyi Athletic Bilbao yakuyemo Barca igifite inshuro 23.


Bilbao yasezereye Barcelona ikomeza muri 1/2


Messi ntameranye neza na bagenzi be ndetse n'ubuyobozi bwa Barcelona


Real Madrid yatunguwe isezerererwa ku kibuga cyayo


Real Sociedad yakomeje muri 1/2 nyuma yo gusezerera Madrid







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND