RFL
Kigali

Umuziki ku isonga mu gufasha ubwonko bwa muntu gukora neza

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/02/2020 10:49
4


Abashakashatsi batandukanye ku birebana n’imikorere y’umubiri w’umuntu cyane cyane ubwonko, bahamya ko umuziki ugira uruhare runini mu kongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye.



Nk’uko tubikesha urubuga mouv.fr, iyo umuntu yumvise umuziki, ugera mu bwonko ugakangura tumwe mu duce tw’ubwonko dushinzwe kumva injyana, utu duce rero ngo twifitemo ubushobozi butangaje bwo gufasha ubwonko gutekereza vuba cyane. 

Uru rubuga kandi rwatangaje ko iyo umuntu yumva umuziki kenshi byongera ubunini bw’agace gahuza ibice 2 by’ubwonko. Ibi bituma ibi bice bikorana mu buryo bworoshye bityo umuntu akarushaho gutekereza neza kandi vuba.

Umuziki kandi ngo ugira uruhare mu gufasha ubwonko gukoresha ibice byabwo bikwirakwiza umunezero, umutuzo n’amahoro mu muntu, ari nayo mpamvu akenshi iyo umuntu yumva ananiwe cyangwa abangamiwe mu buryo butandukanye ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha ubwonko gukwirakwiza ibyishimo mu mubiri. Ni nayo mpamvu akenshi iyo umuntu atabasha gusinzira cyane cyane umwana, bisaba kumuririmbira umubiri we ukumva utuje kandi utekanye akabona gusinzira.

By’umwihariko kandi, umuziki ufasha cyane ubwonko bw’umwana gukura. Urubuga e-sante.fr rutangaza ko umuziki wongerera umwana ubwenge n’ubushobozi bwo kumva, gusobanukirwa no kuvuga. Umuganga w’inararibonye mu mikurire y’umwana yatangarije uru rubuga ko umuziki ugirira cyane akamaro umwana w’imyaka hagati y’ine n’itanu aho umuziki ufasha ubwonko kubasha gusobanukirwa ibyo abantu bavuga bityo akaba yabasha kubyumva neza, kubivuga uko bikwiriye ndetse no kubasha gutekereza mu buryo bwihuse kandi bwuje ubwenge.

Ibi kandi bihita byumvikana ko umuziki worohereza n’abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga cyangwa se kwandika. Iyo bumvise umuziki ubwonko bwabo bwakira ayo majwi bukayabyaza umusaruro kimwe n’abantu bakuru nk’uko twabibonye haruguru, maze bigatuma bukanguka mu bice bimwe na bimwe birimo n’ibifasha umwana kubasha kumva no gusubiramo ibyo yumvanye abandi ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye.


Mu gihe uri mu kazi, mu kiruhuko, mu bikorwa byawe bitandukanye by’umunsi aho bigushobokera hose, ni byiza ko wumva umuziki mu rwego rwo gufasha ubwonko gutekereza neza ndetse no gukora uko bikwiriye kugira ngo ubashe kubaho mu buzima bukunogeye ndetse n’abo mubana.

Umwanditsi: Mucunguzi Izere Joselyne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSINGIZIMANA JOSEPH4 years ago
    Nanjye mfashe iyambere mu kumva umuziki.
  • Ingabire Joseline4 years ago
    Murakoze kudufasha mudusangiza ibi byiza byuko twafasha ubwonko bwacu kuruhuka neza,gutekereza neza byumwihariko gufasha umwana muto kumva no gusobanukirwa binyuze mundirimbo ,tubibwire nabandi bino byiza. Turabashimiye kandi mukomereze aho.
  • Uwimana 4 years ago
    Murakoze cyn Joselyne ubu Nanjye yumuziki ngiye kujya nkwunva cyane
  • Isingizwe Pacifique4 years ago
    Murakoze iyi nkuru ninziza kabsa! Ariko nakomeje kuyinsoma nifuza kubona ahanditse ubwoko bwinjyana nziza kubwonko (I.e: either slow, rap or afrobeat,...) ....byarikuba byiza iyomubishyiramo ukombyumva





Inyarwanda BACKGROUND