RFL
Kigali

Umuriro watse hagati ya Eric Abidal na Lionel Messi, bateranye amagambo karahava - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2020 11:22
0


Ishyamba si ryeru mu ikipe ya FC Barcelone nyuma y'uko umuyobozi wa siporo muri iyi kipe Eric Abidal ashinje abakinnyi ba FC Barcelone kudakora cyane ngo bitangire ikipe, maze Kapiteni w’iyi kipe Lionel Messi ntiyarya iminwa amusubizanya umujinya.



Nyuma yo kwitwara nabi byari bimaze iminsi, ariko bikaba agahebuzo ubwo iyi kipe yasuzugurwaga na Atletico Madrid muri Super Cup Espagna ikayisezerera, iyi kipe y’i Catalunha yafashe icyemezo isezerera Ernesto Valverde wari umutoza wayo, maze yimika Quique Setien nk’umutoza mukuru.

Aganira n’ikinyamakuru Diario Sport cyo muri Espagne, umuyobozi wa siporo muri FC Barcelone Eric Abidal, yavuze ko hari hashize iminsi abakinnyi badakora ngo bitangire ikipe ari nayo ntandaro y’umusaruro mubi wagaragaye muri iyi kipe mu minsi ishize.

Yagize ati “Abakinnyi benshi ntabwo bari bishimye kandi ntabwo bakoraga cyane harimo ikibazo mu itsinda ryose. Umubano hagati y’ikipe n’umutoza wari mwiza mu rwambariro, ariko hari ibintu nk’umuntu wahoze uhita ubona ko bitagenda neza. Nabibwiye ikipe dufata umwanzuro wo ku musezerera.”

Aya magambo ntabwo yashimishije umunya-Argentine akaba na kapiteni w’iyi kipe, Lionel Messi, wahise wihutira kujya ku rukuta rwe rwa Instagram maze asubiza Abidal ababaye cyane.

Yagize ati “ Mu by’ukuri hari ibintu ntakunda gukora gusa ni byiza ko buri wese abazwa ibyo yakoze bimureba. Igihe uvuga ku bakinnyi, ni byiza ko uvuga amazina (y’abatarakoraga) kuko bitagenze uko bizana umwuka utari mwiza ku bintu bitari byo.”

“Abakinnyi babazwa ibibera mu kibuga, kandi ni twe ba mbere twemera amakosa iyo akazi katagenze neza. Abayobozi ba siporo mu ikipe bagomba nabo gukora inshingano zabo, bakanirengera ibyemezo bafata.”

Uku guterana amagambo bishobora gukurura umwuka mubi mu ikipe n’ubundi itari mu bihe byiza, dore ko iri no kuvunikisha bamwe mu bakinnyi bayo barimo Ousmane Dembele yongeye kugira ikibazo mu myitozo, bikaba bishoboka ko atazagaragara mu mikino isigaye ya shampiyona muri uyu mwaka, akaba aje yiyongera kuri Luis Suarez umeze igihe hanze y’ikibuga.

Ibi birakomeza gutiza umurindi mukeba Real Madrid we umeze neza, nta n’ibibazo by’imvune bikanganye biri mu ikipe kandi ikaba iri imbere ya Barcelone amanota atatu ku rutonde rwa shampiyona.


Ibinyamakuru byagereranyije iri hangana n'umuyaga wa Tsunami wahitanye imbaga y'abantu


Eric Abidal umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone yashinje abakinnyi kudakora


Messi yasubije Abidal anyuze ku rukuta rwa Instagram


Messi ntiyashimishijwe nibyo Abidal yatangaje


Umwuka si mwiza hagati ya Abidal na Messi


Messi yakinanye na Abidal muri Barcelone igihe kirekire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND