RFL
Kigali

Stade izakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League yamenyekanye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2020 16:37
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika’CAF’ yemeje ko Bwa mbere mu mateka y’amarushanwa abiri akomeye ahuza amakipe yo ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League na CAF Champions League), hazakinwa umukino wa nyuma umwe, aho gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura nk’uko byari bisanzwe.



Mu myanzuro impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru  muri Afurika‘CAF’ yafashe, ijyanye n’impinduka ku marushanwa itegura ya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup, aho yanzuye ko umukino wa nyuma uzajya uba umwe aho kuba ibiri kandi amakipe aghurira ku kibuga kitagize aho gihuriye n’ikipe n’imwe.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje impinduka zikomeye mu buryo imikino ya nyuma ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup yakinwagamo, ivuga ko hatazongera kubaho imikino ibiri ya nyuma guhera muri uyu mwaka w’imikino.

CAF yemeje ko amarushanwa yombi azajya asozwa n’umukino wa nyuma umwe uzajya ubera ku kibuga cyihariye.

CAF ntabwo irerura ngo ishyire ku mugaragaro ikibuga kizakira umukino wa nyuma muri CAF Champions league ariko umwe mu banyamakuru bakomeye mu Misiri, Medhat Chalabi, yatangaje ko CAF ifite icyicaro mu Mujyi wa Cairo, yahisemo Stade Mohamed V iherereye Casablanca muri Maroc nk’ikibuga kizakira umukino wa nyuma wa Champions League uyu mwaka.

Gusa ariko ibihugu birimo Misiri, Gabon, Sudani, Maroc na Afurika y’Epfo byagarutsweho nk’ibifite ibibuga bishobora kwakira uyu mukino.

Icyemezo cya nyuma cy’uru rwego ruyobora Umupira w’amaguru muri Afurika ku Mujyi uzakira mukino wa nyuma wa Champions League kizatangazwa tariki ya 9 Gashyantare 2020.

Umukino wa nyuma muri CAF Champions League uteganyijwe kuba tariki 30 z’ukwezi kwa Gatanu(Gicurasi) 2020, ukazabera mu mujyi utaramenyekana ariko amahirwe menshi akaba ari muri Morocco.


King Mohamed Stadium niyo ihabwa amahirwe yo kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League uyu mwaka





Esperance de Tunis niyo ifite igikombe cy'umwaka ushize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND